31 UKWAKIRA 2024
U BURUSIYA
Umuvandimwe Roman Mareyev wo mu Burusiya yarafunguwe
Ku itariki ya 25 Ukwakira 2024, ni bwo umuvandimwe Roman Mareyev wari ufungiye mu Burusiya yarekuwe. Yari yarahamijwe icyaha kandi akatirwa igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu ku itariki ya 12 Nyakanga 2023. Kubera ko yamaze imyaka igera hafi kuri ibiri afunzwe by’agateganyo, ubu igihano cye cyararangiye.
Igihe Roman yari mu rukiko yavuze ikintu cyatumye abona imbaraga zo kwihangana. Yaravuze ati: “Ibyishimo nyakuri ntibiterwa n’ibyo mfite cyangwa ibyo abantu bankorera. Ahubwo biterwa n’uko nzi ko nkora ibikwiriye kandi ko Imana inyemera bitewe nuko ngerageza gukora ibihuje n’amahame yayo. Ni iki kinyemeza ko Imana inyemera? Mu Baroma 15:13 hagira hati: ‘Imana itanga ibyiringiro ibahe ibyishimo byinshi n’amahoro, bitewe n’uko muyiringira, kugira ngo ibyiringiro byanyu bibe byinshi cyane kandi muhabwe imbaraga nyinshi z’umwuka wera.’ Nubwo mpura n’akarengane numva mfite ibyishimo byinshi n’amahoro. Ayo mahoro nyagira bitewe n’umwuka wera hamwe n’imigisha Imana impa.”
Twishimiye ko Roman yongeye guhura n’umuryango we. Duhumurizwa nuko Yehova azahora aduha imigisha kubera ko dukora uko dushoboye tukamubera indahemuka.—2 Ngoma 15:7.