Soma ibirimo

19 MUTARAMA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Sergey Britvin na Vadim Levchuk bakomeje gushikama nubwo urukiko rwanze ubujurire bwabo

Umuvandimwe Sergey Britvin na Vadim Levchuk bakomeje gushikama nubwo urukiko rwanze ubujurire bwabo

Ku itariki ya 19 Mutarama 2021, urukiko rwo mu ntara ya Kemerovo rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Sergey Britvin na Vadim Levchuk. Igifungo k’imyaka ine bari barakatiwe kizakomeza. Bitewe n’igihe bari bamaze bafunzwe by’agateganyo n’icyo bamaze bafungishijwe ijisho bifatwa nk’aho bamaze imyaka irenga itatu bafunzwe. Ibyo bizatuma bafungurwa nibura nyuma y’umwaka. Bose bakomeje gushikama kandi bakomeza kwitwara neza.

Mu magambo bavuze igihe baburanaga, bavuganiye ukwizera kwabo bafite ubutwari bavuga n’uko gukorera Yehova byabagiriye akamaro.

Sergey yabwiye abacamanza ati: “Ese ibitotezo byantwara iki? Byatuma nihakana ukwizera kwange se? Kuba nizera Yehova ni byo byatumye mba umuntu mwiza kandi bimfasha kuba Umurusiya wubahwa. Nshimira Imana ko yamfashije kwita ku mugore [wange] kandi ikamfasha no guhindura imibereho [yange]. Nshimira Yehova kuba yaratumye menya intego y’ubuzima kandi nkagira ibyiringiro by’ejo hazaza. Ikintu cy’agaciro mfite ni ubucuti mfitanye na Yehova. Uko ibyo bandega byaba bimeze kose, ni bwo mpa agaciro.”

Vadim yaravuze ati: “Ku rwange ruhande, mu byabaye byose nakomeje gutuza kubera ko Yehova yari kumwe nange kandi nange nkaguma ku ruhande rwe. Uko umwanzuro mwafata waba umeze kose, kubona ibintu nk’uko Imana ibibona ni byo mpa agaciro. Nta cyo byaba bintwaye gukomeza kugira imico ishimisha Imana, urugero nk’urukundo, ibyishimo, amahoro, kugwa neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata.”