15 NZERI 2023
U BURUSIYA
Umuvandimwe Sergey Gromov wo mu Burusiya yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’ukwezi kumwe
Ku itariki ya 14 Nzeri 2023, urukiko rwa Moskovskiy rw’akarere ka Kazan rwahamije icyaha umuvandimwe Sergey Gromov kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itandatu n’ukwezi kumwe. Yafunzwe kuva ku itariki ya 15 Werurwe 2022 kandi azaguma muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Dushimishwa n’urugero rw’ubudahemuka no kwishingikiriza kuri Yehova Sergey n’umugore we Yelena bagaragaje. Iyo tubona ukuntu Yehova akomeza kubaha imigisha kubera ko bamubera indahemuka, bitwizeza ko ‘ukuboko kwa Yehova atari kugufi ku buryo kutakiza, n’ugutwi kwe kutazibye ku buryo kutakumva.’—Yesaya 59:1.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 15 Werurwe 2022
Yatangiye gukurikiranwa mu nkiko. Bamujyanye kumuhata ibibazo kandi bamufunga by’agateganyo
Ku itariki ya 16 Werurwe 2022
Urugo rwe rwarasatswe
Ku itariki ya 17 Werurwe 2022
Bamufunze by’agateganyo mu gihe bari bategereje ko aburana
Ku itariki ya 30 Werurwe 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye
Ku itariki ya 14 Nzeri 2023
Yahamijwe icyaha kandi akatirwa igifungo cy’imyaka itandatu n’ukwezi kumwe
a Igihe iyi nkuru yakorwaga umuvandimwe Gromov yari afunzwe by’agateganyo, ni yo mpamvu kugira icyo tumubaza bitadukundiye.