Soma ibirimo

Umuvandimwe Sergey Melnikov

25 WERURWE 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Sergey Melnikov avuga ko Yehova ari we umuha “imbaraga zirenze izisanzwe”

Umuvandimwe Sergey Melnikov avuga ko Yehova ari we umuha “imbaraga zirenze izisanzwe”

Igihe urubanza ruzasomerwa

Urukiko rw’akarere ka Ussuriyskiy, mu gace ka Primorye ruzatangaza umwanzuro w’urubanza rw’umuvandimwe Sergey Melnikov. a Umushinjacyaha nta gihano yamusabiye.

Icyo twamuvugaho

Sergey Melnikov

  • Igihe yavukiye: 1973 (Terney, mu gace ka Primorye)

  • Ibimuranga: Yakoze akazi k’ububaji, ako kuzimya inkongi y’umuriro, kuroba no gukora isuku. Akiri muto yakundaga gukina hoke na vole. Yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova mu ntangiriro y’umwaka wa 2000. Yimukiye muri Ussuriysk mu mwaka wa 2003, anabatizwa muri uwo mwaka

Urubanza

Muri Kamena 2019 ni bwo Sergey Melnikov yatangiye gukorwaho iperereza. Abayobozi bamufashe arimo aganira kuri Bibiliya n’umuntu ushimishijwe. Nanone abayobozi basatse inzu ye, bafatira mudasobwa ye na terefone.

Sergey yamaze amezi ane afunzwe by’agateganyo kandi yamaze andi mezi hafi atanu afungishijwe ijisho. Hari igihe Sergey yumvaga adafite imbaraga zo kwihangana. Muri ibyo bihe yatekerezaga ku magambo yo muri 1 Abakorinto 10:13 akamufasha kugarura imbaraga maze akihangana. Yaravuze ati: “Kuba Yehova yaremeye ibi bigeragezo bikangeraho, ni uko yabonye ko nari kubasha kubyihanganira. Yehova yampaye ‘imbaraga zirenze izisanzwe.’”—2 Abakorinto 4:7.

Ku itariki ya 25 Gashyantare 2020, Sergey ntiyari agifungishijwe ijisho. Ariko ntiyemerewe kuva mu gace atuyemo.

Mu gihe tugitegereje umwanzuro w’urubanza, turizera tudashidikanya ko Yehova azakomeza ‘gutabara kandi akabera ingabo ikingira’ Sergey n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya.—Zaburi 115:11.

a Hari igihe kumenya igihe urubanza ruzasomerwa biba bidashoboka.