Soma ibirimo

Umuvandimwe Sergey Polyakov n’umugore Anastasia

7 UKUBOZA 2022
U BURUSIYA

Umuvandimwe Sergey Polyakov wo mu Burusiya yarafunguwe

Umuvandimwe Sergey Polyakov wo mu Burusiya yarafunguwe

Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2022, umuvandimwe Sergey Polyakov yarafunguwe arangije igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe. Kuva yafungwa ku itariki 4 Nyakanga 2018, yakomeje kwihanganira uburyo butandukanye yagiye afungwamo hakubiyemo no kumara amezi atanu afungiwe ahantu ha wenyine.

Sergey yamaze igihe kingana n’umwaka n’amezi ane yari ashigaje, afungiwe muri gereza yo mu mujyi wa Valday uri ku birometero 3.000 uvuye aho atuye. Uwo muvandimwe yari azwiho kugira ukwizera gukomeye, bikaba byaratumye yubahwa n’abakozi bo muri iyo gereza n’abo bari bafunganywe. Igihe cyose yamaze afunzwe, yatewe inkunga n’amabaruwa menshi yohererezwaga n’incuti ze n’abagize umuryango we. Umubare w’amabaruwa yakiraga mu munsi umwe, warutaga uw’ay’imfungwa 250 zose uyateranyirije hamwe.

Sergey amaze gufungurwa yongeye guhura n’umugore we Anastasia. Anastasia na we yamaze amezi atanu afungiwe ahantu ha wenyine. Nyuma yaho yahamijwe icyaha akatirwa igifungo gisubitse azira ko yakoraga ibikorwa bya gikristo. Polyakov n’umugore we ni bo ba mbere mu bashakanye bafunzwe bitewe n’umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwafashe mu mwaka wa 2017 wo guca Abahamya ba Yehova.

Hari abavandimwe na bashiki bacu barenga 100 bagifungiwe muri gereza zo mu Burusiya no muri Crimée. Twizeye neza ko Yehova azakomeza gushyigikira abantu ‘bashaka kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana bakihanganira ibintu bibabaje kandi bakemera kubabara barengana’—1 Petero 2:19.