Soma ibirimo

Sergey Verkhoturov n’umugore we Viktoriya

26 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Sergey Verkhoturov akomeje gushikama nubwo ashobora gufungwa imyaka irindwi

Umuvandimwe Sergey Verkhoturov akomeje gushikama nubwo ashobora gufungwa imyaka irindwi

Igihe urubanza ruzasomerwa

Ku itariki ya 1 Werurwe 2021, a urukiko rw’akarere ka Priokskiy mu gace ka Nizhny mu mugi wa Novgorod rushobora kuzasoma umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Sergey Verkhoturov. Ashobora kuzakatirwa igifungo k’imyaka irindwi.

Icyo twamuvugaho

Sergey Verkhoturov

  • Igihe yavukiye: 1974 (Baikalsk, mu gace ka Irkutsk)

  • Ibimuranga: Yamaze imyaka icumi akora iby’amashanyarazi. Ubu yari umunyamategeko mu ruganda

  • Yashishikajwe na Bibiliya kuva akiri muto. Amaze kuba mukuru, yatangajwe n’imyifatire myiza y’umuntu bakoranaga wiganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Ibyo byatumye na we yemera kwiga Bibiliya. Yatangajwe n’ukuntu ibivugwa muri Bibiliya bishyize mu gaciro kandi byumvikana neza. Yabatijwe mu mwaka wa 1995. Yashakanye na Viktoriya mu mwaka wa 2001

Urubanza

Ku itariki ya 16 n’iya 17 Nyakanga 2019, abayobozi b’u Burusiya basatse ingo 35 z’Abahamya ba Yehova, harimo n’urugo rwa Sergey Verkhoturov. Yibuka uko byari bimeze igihe batangiraga gusaka urugo rwe. Agira ati “Numvaga ntuje, ariko nageraho nkumva mpangayitse.” Hanyuma, abayobozi bakangishije Viktoriya ko natababwira amabanga bamubazaga, bari bumufunge. Sergey yaravuze ati: “[Ibyo] byarampangayikishije cyane.” Yehova yafashije Sergey akomeza gutuza kandi na Viktoriya b ntiyafunzwe.

Sergey yaravuze ati: “Nize ko ntagomba guhangayikishwa n’ibintu bitaraba, kubera ko akenshi ibintu biba mu buryo butandukanye n’uko twabitekerezaga. Iyo uhanganye n’ikigeregezo, abandi ni bo babona ko kukihanganira bitoroshye, ariko ni bwo wibonera ko Yehova agufasha mu buryo bwihariye.”

Kugira ngo Sergey akomeze kugira ibyishimo, yibanda ku murimo akorera Yehova no gufasha abandi. Yaravuze ati: “Icyo mba nifuza gusa, ni uguhesha Yehova ikuzo. Nasenze Yehova mbimubwira kandi nzakomeza gusenga mbimusaba. Nanone musenga musaba ko amfasha kwihangana ku buryo ntatukisha izina rye, bityo bikabera abandi ubuhamya. Abantu nagiye mpura na bo muri ibi bigeragezo, babaga bazi ibintu bike ku byerekeye Imana cyangwa batayizi na gato. Nsenga Yehova mwinginga kugira ngo mbafashe kumumenya babe inshuti ze.”

Mu gihe abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakomeje guhangana n’ibitotezo, twumva tumeze nka Pawulo wavuze ati: “Umwami w’amahoro ajye ahora abaha amahoro mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese.”—2 Abatesalonike 3:16.

a Itariki ishobora guhinduka.

b Muri Werurwe 2020, abayobozi b’u Burusiya bashinje ibyaha Viktoriya mu rundi rubanza.