Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Aleksandr Shamov n’umugore we Nadezhda, Andrey Shchepin n’umugore we Ksenia, Yevgeniy Udintsev n’umugore we Elizaveta

29 MATA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Shamov, Shchepin na Udintsev bakomeje gushikama nubwo bashobora guhamywa icyaha

Umuvandimwe Shamov, Shchepin na Udintsev bakomeje gushikama nubwo bashobora guhamywa icyaha

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwaciye amande umuvandimwe Shamov, Shchepin na Udintsev

Ku itariki ya 19 Nyakanga 2021, urukiko rw’akarere ka Leninskiy mu gace ka Kirov rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Shamov, Andrey Shchepin na Yevgeniy Udintsev. Urwo rukiko rwategetse ko bacibwa amande. Aleksandr yaciwe amande y’amafaranga asaga 5 500 000 RWF, Andrey yaciwe asaga 6 600 000 RWF naho Yevgeniy acibwa asaga 2 600 000 RWF. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Igihe urubanza ruzasomerwa

Urukiko rw’akarere ka Leninskiy mu ntara ya Kirov, vuba aha ruzasoma umwanzuro w’urubanza rw’umuvandimwe Aleksandr Shamov, Andrey Shchepin na Yevgeniy Udintsev. a

Icyo twabavugaho

Aleksandr Shamov

  • Igihe yavukiye: 1960 (Komarovo, mu ntara ya Kirov)

  • Ibimuranga: Avuka mu muryango w’abana batandatu. Ababyeyi be bapfuye akiri muto. Yatangiye gukora mu isambu y’iwabo akora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, afite imyaka itandatu. Yize amashuri y’imyuga hanyuma ayarangije akajya akora tereviziyo. Mu mwaka wa 1986 yashakanye na Nadezhda. Bafite umwana mukuru w’umukobwa. Ubu atunzwe n’amafaranga leta imugenera kubera ko yarwaye umutima kandi bakanawubaga. We n’umugore we batangiye kwiga Bibiliya babifashijwemo n’Abahamya ba Yehova mu myaka ya za 90. Yabatijwe mu mwaka wa 2000

Andrey Shchepin

  • Igihe yavukiye: 1991 (Korolev, mu gace ka Moscou)

  • Ibimuranga: Ababyeyi be ni bo bamwigishije Bibiliya. Yashakanye na Ksenia mu mwaka wa 2015. Ubu ni umwenjenyeri mu by’ubwubatsi. Yabatijwe mu mwaka wa 2010

Yevgeniy Udintsev

  • Igihe yavukiye: 1949 (Kirov)

  • Ibimuranga: Akiri umwana yarwaye indwara ikomeye y’umutima. Ni umwenjenyeri mu by’ubwubatsi akaba azi n’ibyo gusudira. Yashakanye na Elizaveta mu mwaka wa 1970. Bose bize Bibiliya mu mwaka wa 1991 bayigishijwe n’umuvandimwe wa Elizaveta. Kubera ko yakundaga Yehova byatumye areka itabi no kunywa inzoga nyinshi. Yabatijwe mu mwaka wa 1996

Urubanza

Ku itariki ya 26 Werurwe 2019, abasirikare bo mu Burusiya bagabye ibitero mu ngo 12 z’Abahamya ba Yehova bo mu ntara ya Kirov. Nanone abayobozi bagenzuraga buri kantu kose abo Bahamya bakora. Ibyo byose byatumye ibiro by’umushinjacyaha birega umuvandimwe Aleksandr, Andrey na Yevgeniy. Andrey yafunzwe iminsi ibiri. Uwo mushinjacyaha yavuze ko ibikorwa byo gusenga Imana bakoraga bigaragaza ko ari intagondwa. Mu byaha bashinjwaga harimo gusoma Bibiliya no kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana.

Abo bavandimwe bakomeje kwishingikiriza kuri Yehova, umuryango we no kuri Bibiliya kugira ngo bashobore kwihanganira ibyo bitotezo. Urugero, Aleksandr yakomejwe n’ingero z’abantu bagize ‘igicu kinini cyane cy’abahamya’ zivugwa mu Baheburayo igice cya 12. Yaravuze ati: “Abagaragu ba Yehova ba kera bagiraga ubutwari kandi bakihangana. Ibyo ni byo byatumye bagira ukwizera gukomeye. Iyo ibibazo bimbanye byinshi ntekereza ku ngero z’abo bantu. Bihanganiye akarengane n’urugomo rukabije. Ibyo byatumye nkomeza “kurwanirira cyane ukwizera.”—Yuda 3.

Andrey yatewe inkunga n’inkuru z’abavandimwe bakomeje kuba indahemuka mu gihe cy’Abanazi bo mu Budage no mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Yaravuze ati: “Iyo mbonye ukuntu babaye intwari, binkora ku mutima.” Nanone ashimishwa n’ukuntu Yehova yagiye asubiza amasengesho yabo kandi akabaha umugisha kubera ko bakomeje kumubera indahemuka. Ibyo byatumye na we igihe asenga Yehova agusha ku ngingo kenshi. Yabisobanuye agira ati: “Nsenga Yehova kenshi musaba ko ampa ubutwari. . . . Tuzi ko ibihe turimo bigoye. Nubwo bimeze bityo, ibyo bituma tubona uburyo bwihariye bwo gufasha abandi, tukamenya uburyo butandukanye bwo gukoramo ibintu kandi tukarushaho kwiringira Yehova.”

Dusenga dusabira abo bavandimwe uko ari batatu n’imiryango yabo. Tuzi neza ko Yehova azakomeza kubahumuriza kandi agatuma ‘bashikama mu mirimo myiza yose n’ijambo ryose ryiza.’—2 Abatesalonike 2:17.

a Hari igihe kumenya itariki urubanza ruzasomerwa biba bidashoboka.