27 KAMENA 2023
U BURUSIYA
Umuvandimwe Skvortsov na Tibiy bahamijwe ibyaha
Ku itariki ya 20 Kamena 2023, urukiko rw’umujyi wa Taganrog uri mu ntara ya Rostov rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Skvortsov na Valeriy Tibiy. Aleksandr yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi. Kandi yafunzwe kuva ku itariki ya 7 Ukuboza 2021. Azaguma muri gereza. Valeriy we yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Yafunzwe kuva ku itariki ya 18 Gicurasi 2022 kandi yahise arekurwa.
Icyo twabavugaho
Dushimira Yehova cyane kubera urukundo atugaragariza n’uburyo aturinda kandi ibyo bidufasha twihanganira ibigeragezo uko byaza bimeze kose.—Zaburi 5:12.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 20 Werurwe 2021
Urugo rwa Skvortsov rwarasatswe
Ku itariki ya 7 Ukuboza 2021
Urugo rwa Skvortsov rwasatswe ku nshuro ya kabiri hamwe n’izindi ngo 29 z’Abahamya ba Yehova bo muri Taganrog. Yashinjwe ibyaha kandi afungwa by’agateganyo
Ku itariki ya 8 Ukuboza 2021
Aleksandr yafunzwe by’agateganyo
Ku itariki ya 29 Werurwe 2022
Valeriy yakorewe dosiye
Ku itariki ya 31 Werurwe 2022
Abagenzacyaha bahurije hamwe ikirego cya Aleksandr n’icya Valeriy
Ku itariki ya 18 Gicurasi 2022
Valeriy yarafashwe maze afungirwa kuri sitasiyo ya polisi
Ku itariki ya 26 Gicurasi 2022
Valeriy yafunzwe by’agateganyo
Ku itariki ya 6 Ukuboza 2022
Ni bwo urubanza rwatangiye
Ku itariki ya 20 Kamena 2023
Aleksandr yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi. Valeriy we yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu.