Soma ibirimo

Ibumoso: Umuvandimwe Aleksandr Skvortsov. Iburyo: Umuvandimwe Valeriy Tibiy

27 KAMENA 2023
U BURUSIYA

Umuvandimwe Skvortsov na Tibiy bahamijwe ibyaha

Umuvandimwe Skvortsov na Tibiy bahamijwe ibyaha

Ku itariki ya 20 Kamena 2023, urukiko rw’umujyi wa Taganrog uri mu ntara ya Rostov rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Skvortsov na Valeriy Tibiy. Aleksandr yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi. Kandi yafunzwe kuva ku itariki ya 7 Ukuboza 2021. Azaguma muri gereza. Valeriy we yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Yafunzwe kuva ku itariki ya 18 Gicurasi 2022 kandi yahise arekurwa.

Icyo twabavugaho

Dushimira Yehova cyane kubera urukundo atugaragariza n’uburyo aturinda kandi ibyo bidufasha twihanganira ibigeragezo uko byaza bimeze kose.—Zaburi 5:12.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 20 Werurwe 2021

    Urugo rwa Skvortsov rwarasatswe

  2. Ku itariki ya 7 Ukuboza 2021

    Urugo rwa Skvortsov rwasatswe ku nshuro ya kabiri hamwe n’izindi ngo 29 z’Abahamya ba Yehova bo muri Taganrog. Yashinjwe ibyaha kandi afungwa by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 8 Ukuboza 2021

    Aleksandr yafunzwe by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 29 Werurwe 2022

    Valeriy yakorewe dosiye

  5. Ku itariki ya 31 Werurwe 2022

    Abagenzacyaha bahurije hamwe ikirego cya Aleksandr n’icya Valeriy

  6. Ku itariki ya 18 Gicurasi 2022

    Valeriy yarafashwe maze afungirwa kuri sitasiyo ya polisi

  7. Ku itariki ya 26 Gicurasi 2022

    Valeriy yafunzwe by’agateganyo

  8. Ku itariki ya 6 Ukuboza 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye

  9. Ku itariki ya 20 Kamena 2023

    Aleksandr yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi. Valeriy we yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu.

a b Igihe twateguraga iyi nkuru, ntitwabashije kuvugana n’umuvandimwe Skvortsov na Tibiy kubera ko bari bafunzwe by’agateganyo.