Soma ibirimo

Uturutse ibumoso ujya iburyo: Umuvandimwe Nikolay Polevodov na Stanislav Kim, bahagaze ku rukiko mu kwezi k’Ukwakira 2019

31 MUTARAMA 2020
U BURUSIYA

Umuvandimwe Stanislav Kim na Nikolay Polevodov mu manza ebyiri

Umuvandimwe Stanislav Kim na Nikolay Polevodov mu manza ebyiri

Biteganyijwe ko ku itariki ya 4 Gashyantare 2020, urukiko rwa Zheleznodorozhniy rwo mu mugi wa Khabarovsk, mu Burusiya, ruzasoma urubanza rwa Stanislav Kim na Nikolay Polevodov. Umushinjacyaha yari yasabye ko abo bavandimwe bombi bakatirwa igifungo k’imyaka itatu. Icyakora, hari urundi rubanza abo bavandimwe baburana mu rundi rukiko rwo muri uwo mugi.

Umuvandimwe Kim na Polevodov bafashwe ku itariki ya 10 Ugushyingo 2018. Uwo munsi nyir’izina, hari abandi bavandimwe na bashiki bacu basaga 50 bo mu gace ka Khabarovsk bari bahuriye muri resitora, mu rwego rwo gusangira no gusabana. Mu by’ukuri ntibari mu materaniro y’idini. Nyuma y’igihe gito bahageze, abaporisi n’abandi bo mu rwego rw’ubugenzacyaha muri uwo mugi, bahise binjira nuko barabafata. Umuvandimwe Kim na Polevodov, hamwe n’umuvandimwe Vitaliy Zhuk, bahise bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi abiri, bamara n’andi mezi bafungishijwe ijisho.

Umwanzuro wafashwe ku itariki ya 4 Gashyantare, ureba gusa Kim na Polevodov, bakurikiranyweho icyaha cyo kujya mu materaniro. Icyakora, abayobozi bareze abo bavandimwe bombi, undi witwa Zhuk, na bashiki bacu batatu icyaha cyo gutegura amateraniro, igihe bari bari muri ya resitora. Itariki urukiko ruzafatiraho umwanzuro w’urwo rubanza ntiramenyekana.

Umuvandimwe Kim na Polevodov bo ikibazo cyabo kirihariye kuko baburana imanza ebyiri icyarimwe. Abagenzacyaha banze ko izo manza zihurizwa mu rubanza rumwe. Ibyo bituma abo bavandimwe bacu baburanira mu nkiko zitandukanye zo mu mugi wa Khabarovsk.

Abo bavandimwe bombi barubatse kandi bafite abana. Twiringiye ko Yehova azakomeza kwita kuri abo bavandimwe bafunzwe hamwe n’imiryango yabo, akabaha umwuka wera kugira ngo urinde imitima yabo, bakomeze kuba indahemuka muri ibyo bigeragezo.—Abafilipi 4:7.