Soma ibirimo

Umuvandimwe Moskalenko, amaze gufungurwa

4 NZERI 2019
U BURUSIYA

Umuvandimwe Valeriy Moskalenko yararekuwe

Umuvandimwe Valeriy Moskalenko yararekuwe

Tariki ya 2 Nzeri 2019, urukiko rwo mu mugi wa Khabarovsk, mu Burusiya, rwategetse ko umuvandimwe Valeriy Moskalenko amara imyaka ibiri n’amezi abiri akora imirimo nsimburagifungo, akanamara andi mezi atandatu afungishijwe ijisho. Ntibizaba ngombwa ko yongera gufungwa.

Nyuma y’uko uwo mwanzuro utangajwe, Moskalenko yahise arekurwa, kandi byashimishije umuryango we n’inshuti ze. Yari afunzwe guhera tariki ya 2 Kanama 2018.

Mbere y’uko afungwa yakoraga akazi ko gutwara gari ya moshi ari na ko yita kuri nyina uhanganye n’uburwayi. Muri ayo mezi atandatu azamara afungishijwe ijisho, ntazaba yemerewe kurenga agace ka Khabarovsk, kandi azajya yitaba inzego z’umutekano buri kwezi.

Igihe Moskalenko yireguraga imbere y’urukiko ku itariki ya 30 Kanama, hari aho yavuze ati: “Sinzareka gukora ibyo Imana ishaka nk’uko byanditswe mu ijambo ryayo Bibiliya. Sinteze kureka kumvira Yehova, we Muremyi w’ijuru n’isi, nubwo naterwa ubwoba nte, ndetse n’iyo byaba ngombwa ko nicwa.”

Yaroslav (Sivulskiy), uhagarariye Umuryango w’Abahamya ba Yehova bo mu Burayi, yaravuze ati: “Nubwo tutishimiye umwanzuro urukiko rwafatiye Valeriy, twishimiye ko nibura yongeye guhura n’umuryango we.”

Uretse Moskalenko, hari abandi Bahamya barindwi bo mu gace ka Khabarovsk bategereje ko inkiko zifata imyanzuro ku birego bakurikiranyweho.

Dushimira Yehova cyane kubera ko yafashije umuvandimwe Moskalenko gukomeza kugira ukwizera gukomeye muri ibyo bihe bitari byoroshye. Dusenga Yehova tumusaba ngo akomeze guha imbaraga abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibigeragezo bazira ukwizera kwabo gushingiye kuri Bibiliya.—Yesaya 40:31.