Soma ibirimo

Umuvandimwe Vasiliy Reznichenko

26 WERURWE 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Vasiliy Reznichenko ufite imyaka 78 ashinjwa icyaha cy’“ubutagondwa” azira gusenga Imana mu mahoro

Umuvandimwe Vasiliy Reznichenko ufite imyaka 78 ashinjwa icyaha cy’“ubutagondwa” azira gusenga Imana mu mahoro

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Vasiliy Reznichenko

Ku itariki ya 30 Nyakanga 2021, urukiko rw’intara ya Amur rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Vasiliy Reznichenko. Igifungo gisubitse k’imyaka ibiri yari yarakatiwe kizakomeza. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza. Ntibizaba ngombwa ko afungwa.

Ku itariki ya 2 Kamena 2021, urukiko rw’akarere ka Zeya mu ntara ya Amur rwahamije icyaha umuvandimwe Vasiliy Reznichenko. Yari yarakatiwe igifungo gisubitse k’imyaka ibiri.

Icyo twamuvugaho

Vasiliy Reznichenko

  • Igihe yavukiye: 1942 (Murovka, mu gace ka Primorye)

  • Ibimuranga: Ni we muto mu bana batanu bavukana. Yakoreshaga imashini zihinga nyuma yaho aza gukora mu bwato kandi yaje kuba umukanishi. Nyuma y’aho aviriye mu gisirikare yakomeje gukora mu bwato aza kuzamurwa mu ntera aba umusare mukuru wabwo. Yaje no guhabwa umudari w’ishimwe kubera ko yagize imyitwarire myiza igihe yari umusirikare mu gihe cy’Abasoviyeti

    Yashyingiranywe n’umugore we Valentina mu mwaka wa 1969 maze babyarana abahungu batatu. Valentina ni we wamubwiye ibya Bibiliya bwa mbere ahagana mu mwaka wa 1990. Amaze kumenya umugambi imana ifitiye isi yahise aba umwigishwa wa Bibiliya ushimishijwe cyane. Vasiliy yabatijwe mu mwaka wa 1996 aba Umuhamya wa Yehova. Umugore we yapfuye mu mwaka wa 2016

Urubanza

Ku itariki ya 21 Werurwe 2019, abasirikare bo mu mugi wa Zeya basatse urugo rw’umuvandimwe Vasiliy Reznichenko. Bafatiriye mudasobwa ye, terefone hamwe n’inyandiko ze. Kuva icyo gihe yashyizwe ku rutonde rw’abantu b’“intagondwa” mu Burusiya kandi abuzwa gukoresha konti ye. Ntiyemerewe kuva mu gace atuyemo.

Vasiliy akomeje kwishingikiriza kuri Yehova ngo amufashe. Gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi ndetse no gusuzuma isomo ry’umunsi buri gihe byamufashije gukomeza gutuza. Nanone yishimira urukundo agaragarizwa n’abo bahuje ukwizera.

Yaravuze ati: “Igihe bari bamaze gusaka inzu yange no kumpata ibibazo, umunsi wakurikiyeho abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero baje kunsura. Bamwe muri bo na bo bari baherutse gusakwa. Hashize iminsi ibiri abavandimwe benshi bakoze ingendo bava mu migi duturanye baza kunsura. Nabonye ko bemeye kuza kundeba kandi byarashoboraga gutuma bafungwa. Kuba bariyemeje kunsura byanteye inkunga cyane. Buri gihe iyo mbyibutse nzenga amarira mu maso. Yongeyeho ati: “Ibyo byatumye ubucuti mfitanye na Yehova burushaho gukomera. Yambaye hafi cyane.”

Vasiliy yahumurijwe n’amagambo aboneka mu Baheburayo 13:5. Yabisobanuye agira ati: “Nzakomeza kwiringira isezerano rya Yehova rivuga ngo: ‘Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.’” Twiringiye tudashidikanya ko Yehova azakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu batotezwa bazira ukwizera kwabo.