Soma ibirimo

Umuvandimwe Vitaliy Popov ari kumwe n’umugore we Natalya

20 GICURASI 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Vitaliy Popov ashobora gufungwa

Umuvandimwe Vitaliy Popov ashobora gufungwa

AMAKURU MASHYA | Umuvandimwe Vitaliy Popov yakatiwe igifungo gisubitse

Ku itariki ya 21 Gicurasi 2021, urukiko rw’akarere ka Leninskiy mu mugi wa Novosibirsk rwahamije icyaha umuvandimwe Vitaliy Popov. Yakatiwe igifungo gisubitse k’imyaka itatu. Ubu ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Igihe urubanza ruzasomerwa

Urukiko rw’akarere ka Leninskiy ruri mu mugi wa Novosibirsk, vuba aha ruzasoma umwanzuro w’urubanza rw’umuvandimwe Vitaliy Popov. a

Icyo twamuvugaho

Vitaliy Popov

  • Igihe yavukiye: 1967 (Mu mugi wa Novosibirsk)

  • Ibimuranga: Yakoraga ibijyanye n’amashanyarazi no gusudira. Yanakoze mu ngabo z’Abasoviyeti. Akunda guserebeka kurubura, gukina umupira w’amaguru, vole no kuririmba. Afite abo bavukana bane. Igihe Vitaliy yari akiri ingimbi yababajwe cyane no gupfusha mukuru we na mushiki we. Vitaliy, yasigaye yibaza ibibazo byinshi kubijyanye n’urupfu n’igihe kizaza

    Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya mu myaka ya za 90. Yasobanukiwe impamvu abantu bapfa. Nanone yishimiye urukundo, kubaha no gufashanya biranga Abahamya. Yabatijwe mu mwaka wa 1994. Yashakanye na Natalya mu mwaka wa 2011

Urubanza

Ku itariki ya 27 Kamena 2019 abayobozi batangiye kurega Vitaliy ibyaha. Ku itariki ya 9 Mata 2020 abaporisi baje iwe baramutwara, bajya kumuhata ibibazo. Yahaswe ibibazo mu gihe cy’amasaha arenga ane.

Vitaliy yashyizwe ku rutonde rw’abo leta y’u Burusiya yita intagondwa. Ibyo byatumye konti ye yo muri banki ifungwa. Hashize amezi abiri yategetswe kwandika ibaruwa isezera ku kazi. Ibyo byatumye umuryango we uhura n’ikibazo cy’ubukene.

Yehova yakomeje kwita ku muryango wa Vitaliy. Yaravuze ati: “Yehova yatwitayeho mu buryo bw’umwuka, aduha ibyo dukeneye kandi araduhumuriza. Umuryango wange wishimira uburyo Yehova yadufashije kandi byatumye dutsinda inzitizi zose twahuye nazo dukomeza no kurangwa n’ikizere.”

Vitaliy yavuze icyabafashije kwihanganira ibigeragezo bahuye na byo agira ati: “Gahunda zihoraho zo gusenga Imana zatumye ubucuti mfitanye na Yehova burushaho gukomera. Yarushijeho kuba inshuti yange. Niyemeje kujya mwiringira uko bigeragezo nahura na byo byaba bimeze kose.” Gahunda zihoraho zo kuyoboka Imana za Vitaliy, zikubiyemo: Gahunda y’iby’umwuka mu muryango, kujya mu materaniro no kuyifatanyamo, kubwiriza no gusenga abivanye ku mutima. Yagize ati: “Iyo ntaza kugira iyo ghunda sinari gushobora kwiringira Yehova no gutsinda ibyo bigeragezo byose.”

Dukomeje gusenga dusabira umuryango wa Vitaliy mu gihe tugitegereje imyanzuro y’urubanza rwe. Twizeye ko Yehova we ‘uduha imbaraga,’ azakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bagakomeza kwihanganira ibitotezo bahura na byo, bafite ubutwari.—Abafilipi 4:13.

a Si ko buri gihe biba byoroshye kumenya itariki urubanza ruzasomerwa.