Soma ibirimo

Umuvandimwe Vladimir Balabkin n’umugore we bari hagati y’incuti zabo n’abagize umuryango wabo, hanze y’urukiko, igihe yafungurwaga

25 Ukuboza 2023
U BURUSIYA

Umuvandimwe Vladimir Balabkin ufite imyaka 71 yarafunguwe

Umuvandimwe Vladimir Balabkin ufite imyaka 71 yarafunguwe

Ku itariki ya 19 Ukuboza 2023, umuvandimwe Vladimir Balabkin yarafunguwe. Afunguwe yari amaze amezi arenga atatu, ku gifungo cy’imyaka ine yari yarakatiwe. Yahamijwe icyaha ku itariki ya 13 Nzeri 2023, ahita anakatirwa igifungo cy’imyaka ine. Ariko Vladimir yajuririye icyemezo cy’urukiko. Abacamanza batatu bateze amatwi ubujurire bwe kandi bategeka ko umwanzuro w’urukiko rwa mbere uteshwa agaciro. Bemeje ko igihano cye kigabanywa, kikava ku myaka ine y’igifungo kikaba umwaka umwe w’igifungo gisubitse.

Igihe Vladimir yari ahanganye n’ibyo bitotezo yavuganye ubutwari ati: “Ubudahemuka bwanjye ndetse n’ibyo nizera bishingiye ku Ijambo ry’Imana. Bibiliya yamfashije kugira imico umuremyi wacu yifuza ko twese tugira, urugero nko kwitonda, kugwa neza, kwihangana no kumenya kwifata. Ibyo byaramfashije njye n’umuryango wanjye. Nifuza ko buri wese yamenya Ijambo ry’Imana kuko rishobora guhindura ubuzima bwe, rigatuma agira ubuzima bwiza.”

Kimwe na Vladimir n’umuryango we natwe twishimiye ko yarekuwe. Ariko nanone dukomeje gusengera abavandimwe bagifunzwe, kandi twizeye ko Yehova azabaha imigisha bitewe n’uko bakomeje kwihangana.—Abaheburayo 10:34.