Soma ibirimo

Umuvandimwe Vladimir Filippov n’umugore we Lyubov

26 MUTARAMA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Vladimir Filippov ufite imyaka 77 ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka itandatu n’igice

Umuvandimwe Vladimir Filippov ufite imyaka 77 ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka itandatu n’igice

Igihe urubanza ruzasomerwa

Ku itariki ya 27 Mutarama 2021, a

urukiko rw’akarere ka Nadezhdinskiy mu gace ka Primorye ni bwo ruteganya gusoma umwanzuro w’urubanza rw’umuvandimwe Vladimir Filippov. Ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka itandatu n’igice.

Icyo twamuvugaho

Vladimir Filippov

  • Igihe yavukiye: 1943 (Oktyabrskiy, mu ntara ya Novosibirsk)

  • Ibimuranga: Se yapfuye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, mbere gato y’uko avuka. Mu mwaka wa 1964 yarangije ishuri rya gisirikare afite ipeti rya liyetona. Mu mwaka wa 1967 yashyingiranywe na Lyubov. Yamaze imyaka 27 mu gisirikare, abona guhabwa ikiruhuko k’iza bukuru

    Yatangiye kwiga Bibiliya nyuma gato y’umugore we mu mwaka wa 1994. Bombi babatijwe mu mwaka wa 1995

Urubanza

Muri Kanama 2017, abayobozi batangiye kujya bafata amajwi n’amashusho Filippov n’abandi bavandimwe bo mu gace ka Razdolnoye, batabizi. Abayobozi bamaze amezi menshi bafata amajwi Vladimir Filippov ari mu materaniro kandi aganira n’inshuti ze kuri Bibiliya.

Ku itariki ya 19 Nyakanga 2018, abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi bipfutse mu maso kandi bitwaje intwaro, bigabije urugo rw’umuvandimwe Filippov. Abo basirikare bakubise inshyi mu maso Vladimir wari ufite imyaka 75, bamutegeka kuryama hasi, bamubohera amaboko inyuma, hanyuma basaka inzu ye. Bongeye gusaka inzu ye inshuro ebyiri, muri Kanama 2019 no muri Mutarama 2020. Bamaze kumusaka muri Mutarama, bamushinje icyaha cy’ubugizi bwa nabi.

Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza guha abavandimwe na bashiki bacu imbaraga n’ubutwari kugira ngo bakomeze kugira ukwizera n’ibyishimo.—Yesaya 40:29, 31.

a Itariki ishobora guhinduka.