21 MUTARAMA 2021
U BURUSIYA
Umuvandimwe Yevgeniy Golik yakatiwe igifungo gisubitse
Umwanzuro w’urukiko
Ku itariki ya 20 Mutarama 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan rwahamije icyaha umuvandimwe Yevgeniy Golik. Yakatiwe igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice. Ntibizaba ngombwa ko ajya muri gereza. Yevgeniy azajuririra uwo mwanzuro.
Icyo twamuvugaho
Yevgeniy Golik
Igihe yavukiye: 1975 (mu karere ka Birobidzhan kayoborwa n’Abayahudi)
Ibimuranga: Akora akazi ko gusudira. Nanone akora ibyuma bishyushya mu nzu. Mbere y’uko aba Umuhamya wa Yehova yari umusirikare mu ngabo z’u Burusiya
Nyina ni we wamwigishije ukuri. Yasobanukiwe ibibazo by’ingenzi yibazaga ku buzima. Nanone inyigisho zo muri Bibiliya zamufashije kurushaho kwita ku bandi
Urubanza
Mu gitondo cyo ku itariki ya 17 Gicurasi 2018, abasirikare 150 b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi, bigabije ingo 22 z’Abahamya bo mu mugi wa Birobidzhan, uherereye mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Icyo gikorwa cyo gusaka bari bakise “umunsi w’urubanza.” Abayobozi bareze umuvandimwe Yevgeniy Golik n’abandi Bahamya 21 bo muri ako gace kayoborwa n’Abayahudi. Urubanza rw’umuvandimwe Yevgeniy Golik rwatangiye ku itariki ya 29 Mutarama 2020.
Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso birimo n’amavidewo bigaragaza umuvandimwe Yevgeniy arimo yiga Bibiliya n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho zayo.
Kwihanganira akarengane nk’ako ntibyoroshye. Ariko Yevgeniy yaravuze ati: “Kwiyigisha Bibiliya buri gihe no gusenga byamfashije kwibanda ku bucuti mfitanye na Yehova aho kwibanda ku bibazo byange. Nanone gusoma Ijambo ry’Imana bituma ngira ibyishimo, kandi nkabona imbaraga zo gutera abandi inkunga.”
Gutekereza ku magambo yo muri Zaburi ya 23:4 byaramufashije cyane. Yevgeniy yaravuze ati: “[Ayo magambo] yamfashije kugira ubutwari no kwihangana mfite ibyishimo. N’iyo badukangisha kutwica, buri gihe Yehova aba ari kumwe natwe.”
Nanone abandi Bahamya baramufashije. Yevgeniy yaravuze ati: “Igihe urubanza rwatangiraga, abavandimwe na bashiki bacu baje ku rukiko kunshyigikira kandi byarankomeje cyane. Nanone muri icyo gihe kitari cyoroshye, umugore Yehova yampaye, yaramfashije cyane. Nkomeje kurangwa n’ibyishimo. Mfite Bibiliya, ibyokurya n’ibindi by’ibanze nkeneye.”
Yevgeniy yiyemeje kurushaho gukunda Yehova. Nanone afasha abandi kwitegura ibigeragezo bashobora kuzahura na byo. Abagira inama ati: “Muge mwiga indirimbo [z’Ubwami], mukunde abanzi banyu kandi mwitoze kurangwa n’ibyishimo uko imimerere mwaba murimo yaba iri kose.”
Hari amasomo twese twavana ku bavandimwe bacu bo mu Burusiya. Yehova akomeje kubafasha mu bigeragezo bahanganye na byo kandi natwe azadufasha.—Zaburi 29:11.