Soma ibirimo

Umuvandimwe Yevgeniy Yakku n’umugore we Irina

17 GICURASI 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Yevgeniy Yakku akomeje kwiringira Yehova mu rubanza rwe

Umuvandimwe Yevgeniy Yakku akomeje kwiringira Yehova mu rubanza rwe

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bwa Yevgeniy Yakku

Ku itariki ya 1 Ukwakira 2021, urukiko rw’intara ya Arkhangelsk rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Yakku. Umwanzuro w’urukiko rw’ibanze ntuzahinduka.

Ku itariki ya 19 Nyakanga 2021, urukiko rw’akarere ka Solombalskiy mu gace ka Arkhangelsk rwahamije icyaha umuvandimwe Yevgeniy Yakku kandi rumuca amande y’amafaranga asaga 11 300 000 RWF. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Yevgeniy Yakku

  • Igihe yavukiye: 1980 (mu mudugudu wa Sosnovets, muri Repubulika ya Karelia)

  • Ibimuranga: Akiri muto yashishikazwaga n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Mu mwaka wa 2006 yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova. Yimukiye mu mugi wa Arkhangelsk agiye kwiga iby’ubucuruzi. Yahakanye na Irina mu mwaka wa 2007. Bombi bakunda gutembera no kwitegereza ibintu nyaburanga

Urubanza

Mu gitondo cyo ku itariki ya 18 Gashyantare 2019, abayobozi b’u Burusiya bagabye igitero mu rugo rwa Yevgeniy Yakku baramufata bamushinja ko yifatanya mu bikorwa bita iby’“ubutagondwa.” Abaporisi bo muri ako gace bafashe Yevgeniy bajya kumufunga. Yamaze iminsi ibiri afunzwe. Abayobozi ntibigeze bamenyesha inshuti ze n’umuryango we aho yari afungiwe.

Amaze kurekurwa, abayobozi bamumenyesheje ko hari ibintu atemerewe gukora, urugero kuva mu nzu ye nijoro, gutumira abantu no kuganira n’abandi ibijyanye n’urubanza rwe, haba kuri terefone, imeri cyangwa interineti. Nyuma y’amezi arindwi urukiko rwakuyeho bimwe mu byo atari yemerewe gukora kandi bamwemerera ko yajya asohoka nimugoroba.

Ku itariki ya 25 Ugushyingo 2019, Yevgeniy yashinjwe icyaha cyo gutegura ibikorwa by’“ubutagondwa.” Nyuma yaho yashinjwe n’ibindi byaha. Naramuka ahamwe n’ibyaha aregwa, ashobora kuzafungwa imyaka 15. Yevgeniy yatakaje akazi yakoraga, konti ze zo muri banki barazifunga kandi n’imodoka ze ebyiri zirafatirwa kubera ibyaha aregwa.

Yevgeniy na Irina bakomeje kwiringira Yehova mu bibazo bitoroshye barimo. Irina yaravuze ati: “Iyo mbonye ukuntu Yehova asubiza amasengesho yange n’ukuntu adufasha nge n’umugabo wange. Numva bindenze, mbura amagambo nakoresha nsobanura ukuntu mushimira.”

Urugero, Irina yasenze asaba ko umugabo we yakomeza gutuza kandi agasobanura neza imyizerere ye mu rubanza. Yevgeniy na we ni byo yasenze asaba. Yaravuze ati: “Buri gihe iyo nabaga ndi buge ku biro bishinzwe iperereza, nasengaga Yehova musaba ubwenge.” Yevgeniy yiboneye ko Yehova yasubije amasengesho ye. Yaravuze ati: “Hari igihe nsenga nkavuga icyo nifuzaga singire ikindi ndenzaho. Ariko Yehova ansubiza mu buryo ntari niteze. Buri gihe nibonera rwose ko Yehova amfasha.”

Mu gihe dutegereje umwanzuro w’urubanza rwa Yevgeniy, tuzi ko Yehova azakomeza kumuha ubutwari bwo kwisobanura “mu bugwaneza kandi yubaha cyane.’—1 Petero 3:15.