Soma ibirimo

Umuvandimwe Yuriy Savelyev ari muri kasho ategereje kuburana ku itariki ya 26 Kanama 2020

11 UKUBOZA 2020
U BURUSIYA

Umuvandimwe Yuriy Savelyev, umaze imyaka irenga ibiri afunzwe, ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka umunani

Umuvandimwe Yuriy Savelyev, umaze imyaka irenga ibiri afunzwe, ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka umunani

Igihe urubanza ruzasomerwa

Ku itariki ya 16 Ukuboza 2020, a urukiko rwo mu karere ka Leninskiy mu mugi wa Novosibirsk rusazoma umwanzuro w’urubanza rw’umuvandimwe Yuriy Savelyev. Umushinjacyaha yari yasabiye Yuriy igifungo k’imyaka umunani. Iki ni cyo gifungo kirekire cyaba gihawe umwe mu bavandimwe bacu bo mu Burusiya, uhereye igihe Urukiko rw’Ikirenga rwahagarikaga ibikorwa by’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 2017.

Icyo twamuvugaho

Yuriy Savelyev

  • Igihe yavukiye: 1954 (Krokhalyovka, mu mugi wa Novosibirsk)

  • Ibimuranga: Nyina yapfuye akiri umwana. Yarezwe na mushiki we. Yuriy yakoraga ibijyanye n’amazi mu ruganda rutanga amashanyarazi. Yatangiye gushishikazwa n’iby’idini umugore we amaze gupfa. Yabonye muri Bibiliya ibisubizo by’ibibazo yibazaga. Yabatijwe mu mwaka wa 1996 aba Umuhamya wa Yehova

Urubanza

Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2018 abapolisi bigabije inzu ya Yuriy n’izindi ngo umunani z’Abahamya. Yuriy yarafashwe maze afungwa by’agateganyo.

Yuriy yashinjwaga kuyobora ibikorwa by’Abahamya ba Yehova bo muri uwo mugi. Nubwo yajuriye kenshi kugira ngo afungurwe, igifungo ke cy’agateganyo cyongerewe inshuro umunani. Yari amaze imyaka irenga ibiri muri gereza. Kuva mu mwaka wa 2017, igihe Urukiko rw’Ikirenga rwahagarikaga ibikorwa by’Abahamya ba Yehova, Dennis Christensen na Sergey Klimov ni bo bonyine bamaze igihe kirekire muri gereza kurusha Yuriy Savelyev.

Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukuboza 2020, igihe Yuriy yavugaga amagambo ye yanyuma mu rukiko, yavuganye ubutwari, abwira umucamanza ati: “Muri uru rubanza nta cyaha ndegwa, uretse kuba ndi umuyoboke w’idini ry’Abahamya ba Yehova.

“Nta banzi ngira, kandi mu myaka igera hafi kuri 67 mfite, sinigeze nsuzugura leta cyangwa ngo ngire ikindi cyaha ndegwa. Niyemeje kutagira aho mbogamira muri poritike. Mu yandi magambo, nirinda urugomo haba mu magambo, mu bitekerezo no mu bikorwa.

“Amategeko y’Imana ansaba kubaha abantu bose, baba abakire cyangwa abakene, igihugu baba bakomokamo cyose cyangwa idini baba barimo ryose.

“Nanone Ijambo ry’Imana ridusaba kubaha abategetsi. Mu rwandiko rwandikiwe Abaroma 13:1-3, hagira hati: ‘Umuntu wese agandukire abategetsi bakuru, kuko nta butegetsi bwabaho Imana itabyemeye, kandi abategetsi bariho bashyizweho n’Imana mu nzego zinyuranye ziciriritse uzigereranyije n’ubutegetsi bwayo. Ni yo mpamvu urwanya ubutegetsi aba arwanyije gahunda y’Imana.’

“Sindwanya ubutegetsi kuko ntifuza kurwanya Imana. Ibyo byankururira urupfu. Abahamya ba Yehova ni bo batumye menya Imana y’ukuri n’umwana wayo Yesu Kristo. Kandi ni bo batumye menya ko Ibyanditswe Byera, ni ukuvuga Bibiliya, ari igitabo kihariye. Kidufasha mu mibereho yacu yose.”

Duterwa inkunga no kumva ko ukwizera kwa Yuriy gukomeye kandi twibonera ko Yehova amuha imigisha agakomeza kugira amahoro.—Yesaya 26:3.

a Itariki ishobora guhinduka.