Soma ibirimo

Umuvandimwe Yuriy Savelyev amaze kurekurwa

20 NYAKANGA 2023
U BURUSIYA

Umuvandimwe Yuriy Savelyev yafunguwe

Umuvandimwe Yuriy Savelyev yafunguwe

Ku itariki ya 19 Nyakanga 2023, umuvandimwe Yuriy Savelyev wari ufungiwe muri gereza iri mu mujyi wa Rubtsovsk wo mu Burusiya yararekuwe. Ku itariki ya 9 Ugushyingo 2018, ni bwo yafashwe bwa mbere. Yari amaze imyaka ine n’igice afunzwe.

Igihe cyose yamaze afunzwe yagiye ahura n’ibibazo by’uburwayi bitewe no kuba ahantu hatari isuku. Ikindi kandi ni kenshi bagiye bamufungira muri kasho zihariye bitewe no kumurega ibirego by’ibinyoma. Nubwo yagiye ahura n’ibyo bibazo byose, yakomeje kurangwa n’icyizere abifashijwemo no kwiringira Yehova no kumusenga. Imyitwarire myiza ya Yuriy yatumye izindi mfungwa n’abacungagereza bamwubaha.

Itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu bari baje kwakira Yuriy hanze ya gereza

Mbere y’uko umuvandimwe Yuriy afungwa, yasubiriyemo abacamanza amagambo ari muri Matayo 22:37, aho Yesu yavuze ati: “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.” Yuriy atubera urugero rwiza mu birebana n’ayo magambo no gukomeza kubera Yehova indahemuka. Twizeye ko Yehova azakomeza kumuha imigisha kubera ukwizera kwe, urukundo no kwihangana.