Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Ivan Puyda ari mu kazu baburaniramo mu rukiko, se, Grigoriy Puyda na sekuru, Pyotr Partsey

14 UKWAKIRA 2020
U BURUSIYA

Umwana, se na sekuru bakomeje kuba indahemuka igihe k’ibitotezo

Umwana, se na sekuru bakomeje kuba indahemuka igihe k’ibitotezo

Umuhamya witwa Ivan Puyda akomeje kugira ubutwari mu bitotezo ahanganye na byo, yigana urugero rwa se na sekuru babereye Yehova indahemuka.

Ivan Puyda yibuka ukuntu iyo se yageraga mu rugo ku mugoroba, we n’abo bavukana barindwi, yabasomeraga Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya. Yibuka neza ko yajyaga ajyana na se, Grigoriy kubwiriza mu mudugudu w’iwabo wa Kvitok. Yakundaga kubwiriza abarimu n’abanyeshuri biganaga. Amaze kuba ingimbi yakundaga kubwiriza mu duce tudakunze kubwirizwamo ari kumwe na sekuru, Pyotr Partsey. Icyo gihe yabonaga ukuntu sekuru yagiraga ishyaka mu murimo wo kubwiriza, bitewe n’uko yakundaga abantu.

Puyda yakundaga kubona se na sekuru basoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, nuko na we yishyiriraho intego yo kubigana.

Ubu, Puyda afite imyaka 41 kandi aracyakurikiza urugero rwiza bamuhaye. Ku itariki ya 30 Gicurasi 2018, abakozi bo mu rwego rushinzwe iperereza baramufashe baramufunga azira ko ari umugaragu wa Yehova. Yamaze amezi ane muri gereza. Amaze gufungurwa, yamaze andi mezi atandatu afungishijwe ijisho. Sekuru Partsey yafunzwe mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi n’ubw’Abasoviyeti. Se, Grigoriy Puyda, na we yafunzwe n’Abasoviyeti.

Ivan Puyda yaravuze ati: “Muri 2 Timoteyo 3:14, intumwa Pawulo yaranditse, ati: ‘Ugume mu byo wize kandi ukemera ko ari ukuri kuko uzi ababikwigishije.’ Kuba nzi abanyigishije ukuri bituma nshikama. Nta butegetsi bwa poritiki cyangwa gereza byigeze bibabuza gukorera Yehova kandi ibitotezo bigeraho bikarangira. Ubu nange ngera ikirenge mu cyabo. Nzi ko ninkomeza kubera Yehova indahemuka, azampa ingororano.” Ivan Puyda ategereje imyanzuro y’urukiko.

Ivan yavuze ko iyo se na sekuru bababwiraga inkuru zo muri gereza, nta na rimwe bavugaga ubuzima bwaho bubi ahubwo bavugaga inkuru ziteye inkunga z’ukuntu babwirizaga.

Grigoriy, ubu ufite imyaka 64, yabatijwe mu mwaka wa 1975, amaze umwaka umwe mu kigo cy’Abasoviyeti cyakorerwagamo imirimo y’agahato kubera ko yari yanze kujya mu gisirikare. Yarekuwe mu mwaka wa 1977. Hanyuma mu mwaka wa 1986, yongeye kumara umwaka umwe muri gereza azira gutunga Bibiliya. Se yafungiwe mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato kuva mu mwaka wa 1944 kugeza mu mwaka wa 1950 azira kutajya muri poritiki.

Grigoriy yaravuze ati: “Kugira ukwizera gukomeye byamfashije kwihanganira ibitotezo. Sinigeze nshidikanya na rimwe ko ibyo nizera ari ukuri kandi ko Yehova ari Imana y’ukuri.”

Ibyabaye kuri Grigoriy ni na byo byabaye ku muhungu we Ivan. Grigoriy yaravuze ati: “Iyo nibutse ibyabaye mu gihe cy’Abasoviyeti, mbona ari na byo birimo kuba. Ubwo rero nsenga nsaba ko Ivan yakomeza kuba indahemuka muri ibi bigeragezo kandi akihangana kugira ngo Yehova ahabwe ikuzo.”

Mu mwaka wa 1943, Partsey sekuru wa Ivan, yoherejwe mu kigo cy’Abanazi cyakoranyirizwagamo imfungwa k’i Majdanek nyuma yaho yimurirwa mu k’i Ravensbrück azira ko yanze gusinya inyandiko imusaba kwihakana ukwizera kwe. Mu mwaka wa 1945 yafunguwe n’ingabo z’ibihugu byishyize hamwe. Mu mwaka wa 1952 yongeye gufungwa akatirwa urwo gupfa. Icyakora, mu mwaka wa 1956 igihano ke cyarahindutse, nuko arafungurwa. Mu mwaka wa 1958, Partsey yongeye gufungwa azira ukwizera kwe n’uko arekurwa mu wa 1964.

Ivan yaravuze ati: “Sogokuru yakomeje kuba indahemuka, urugero rwe rumfasha kwihanganira ibitotezo. Nazuka, nzamubwira ko nahuye n’ibigeragezo nk’ibyo yahanganye na byo kandi ko urugero yansigiye rwamfashije nkaba intwari no gukomeza kubera Yehova indahemuka.”

Ivan yaravuze ati: “Nta muntu ushobora kumbuza kwizera Yehova no kumukunda. Ni kenshi njya mbwira abashinzwe iperereza nti: ‘Icyo mushobora gukora gusa ni ukumfunga, naho irindi terabwoba ryose mwanshyiraho nta cyo ryantwara.’”

None se, igihe aba bavandimwe bari bahanganye n’ibitotezo ni iki cyabafashije?

Ivan yaravuze ati: “Mu Byakozwe 14:22, havuga ko ‘tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.’ Bityo rero buri Mukristo wese azahura n’ibigeragezo n’ubwo bitaba gufungwa. Ibyo bigeragezo bishobora kuba uburwayi cyangwa gupfusha. Nidukomeza kurangwa n’ikizere kandi tukaba inshuti za Yehova, tuzihanganira ibigeragezo. Buri gihe, Yehova aba yiteguye gufasha abagaragu be.”

Grigoriy, se wa Ivan yavuze ati: “Gukomeza ubucuti ufitanye na Yehova, ukaba inshuti ye nyakuri, ni iby’ingenzi kuko bituma ubona ko ibyo wizera ari ukuri, kandi ukaba witeguye gukora ibishoboka byose ngo ukomeze kumukorera. Ibyo bizatuma ubona imigisha.”

Duterwa inkunga no gusoma inkuru zivuga uko Yehova yafashije abavandimwe na bashiki bacu batotezwaga bazira ukwizera kwabo. Dukomeza gusenga dusaba ko abavandimwe bacu bo mu Burusiya bagira ubutwari kandi bagakomezwa n’isezerano Yehova yatanze rigira riti: “Witinya . . . uzahabwa ingororano ikomeye cyane.”—Intangiriro 15:1.