Soma ibirimo

1 MATA 2019
U BURUSIYA

Undi Muhamya yakatiwe mu Burusiya

Undi Muhamya yakatiwe mu Burusiya

Ku itariki ya 1 Mata 2019, urukiko rwakatiye Dennis Christensen igifungo k’imyaka itandatu, ruherutse gufatira umwanzuro undi Muhamya witwa Sergey Skrynnikov w’imyaka 56, rumuziza ukwizera kwe. Urwo rukiko rwamuciye amande menshi agera hafi kuri miriyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Nubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo k’imyaka itatu, nta gifungo yakatiwe.

Uwo Muhamya n’umugore we Nina, bafite umukobwa umwe. Bafasha umukobwa wabo n’umukwe wabo kurera abana babo batanu. Nanone kandi, uwo Muhamya yita kuri nyirabukwe na sebukwe bageze mu za bukuru.

Igihe Sergey yari imbere y’urukiko, yavuganiye ukwizera kwe mu buryo burangwa n’ikinyabupfura. Yaravuze ati: “Ibintu birimo bimbaho biramutse bibaye ku muntu udafite ukwizera, yakumva yihebye. . . . Ariko kubera ko nge ndi Umuhamya wa Yehova, nizeye ko ibintu bizageraho bikagenda neza. Imana niyemera ko urukiko runkatira imyaka itatu y’igifungo, sinzabona ko iyo myaka ari igihano, ahubwo nzabona ko ari inshingano mpawe yo kujya kubwiriza ahandi hantu. Sinihebye na mba! . . . Imana izakomeza imfashe naba mfunzwe cyangwa ntafunzwe. Ibyo binyereka ko ntari ngenyine. Iyo dukomeje kuba indahemuka Yehova atuba hafi.”

Ukwizera gukomeye kw’Abahamya bagenzi bacu, urugero nka Sergey, kuradukomeza. Iyo twibutse ibigeragezo bikomeye bahanganye na byo, bidutera kuvuga amagambo nk’ayo Pawulo yavuze igihe yasengaga Imana agira ati: “Imana itanga ibyiringiro ibuzuzemo ibyishimo byose n’amahoro bitewe no kwizera kwanyu, kugira ngo mugire ibyiringiro bisaze binyuze ku mbaraga z’umwuka wera.”—Abaroma 15:13.