Soma ibirimo

25 WERURWE 2020
U BURUSIYA

Urubanza rw’Umuhamya witwa Alushkin na bagenzi be batanu ruzasubirwamo

Urubanza rw’Umuhamya witwa Alushkin na bagenzi be batanu ruzasubirwamo

Ku itariki ya 25 Werurwe 2020, urukiko rwo mu mugi rwa Penza rwatesheje agaciro imyanzuro Abahamya bakurikira bari bafatiwe: Vladimir Alushkin, Vladimir Kulyasov, Andrey Magliv, Denis Timoshin na bashiki bacu ari bo Tatyana Alushkina na Galiya Olkhova. Imanza zabo zizasubirwamo.

Kuba baratsinze igihe bajuriraga, bizatuma umuvandimwe Alushkin afungurwa mu minsi iri imbere. Ariko mu gihe bagitegereje ko urubanza rwabo rusubirwamo, hari ibintu we n’abandi bazaba batemerewe gukora n’ahantu bazaba batemerewe kujya.