Soma ibirimo

Inzu Urukiko rw’Intara ya Kaluga rukoreramo

16 UKWAKIRA 2019
U BURUSIYA

Urubanza rwa Kuzin rwasubiwemo

Urubanza rwa Kuzin rwasubiwemo

Ku itariki ya 9 Nzeri 2019, umucamanza Svetlana Anatolyevna Prokofyeva wo mu Rukiko rw’Ubujurire rwo mu ntara ya Kaluga, yavuze ko Urukiko rw’ako karere rwakoze ikosa rikomeye, igihe rwemezaga ko Umuhamya witwa Dmitriy Kuzin, akomeza gufungwa by’agateganyo.

Ibyo uwo mucamanza yakoze ntibisanzwe, kuko ubundi bidakunze kubaho ko abacamanza bo mu Burusiya bavugisha ukuri ku karengane gakorerwa Abahamya ba Yehova. Uwo mucamanza yagaragaje ko urukiko rw’ako karere rwagiye rwirengagiza amategeko agenga imiburanishirize y’imanza. Urwo rukiko rwari rwarapfobeje imyizerere y’uwo Muhamya kandi rumwima umwanya wo kwiregura. Prokofyeva yaravuze ati: “Sinumva ukuntu umucamanza ushyira mu gaciro yakora ibintu nk’ibi.”

Umuvandimwe Dmitriy Kuzin n’umugore we Svetlana, ku munsi wabo w’ubukwe mu mwaka wa 2013

Kuzin yafashwe ku itariki ya 26 Kamena 2019, ubwo abakozi b’Urwego rushinzwe iperereza mu karere ka Kaluga bamuteraga iwe mu rugo. Nyuma y’iminsi ibiri gusa, urukiko rw’ako karere rwategetse ko Kuzin afungwa by’agateganyo mu gihe kingana n’amezi abiri. Nanone ku itariki ya 19 Kanama, abashinzwe ubugenzacyaha muri uwo mugi, basabye ko Kuzin amara andi mezi abiri afunzwe, kandi urukiko rurabyemera.

Kuzin yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwo muri iyo ntara, rwari ruhagarariwe n’umucamanza Prokofyeva. Nyuma yo kubona ko hari amakosa yakozwe n’Urukiko rw’Ibanze, uwo mucamanza yategetse ko urubanza rwa Kuzin rwongera kuburanishwa n’urwo Rukiko rw’Ibanze, ariko rugacibwa n’undi mucamanza. Ikibabaje ariko, ni uko ku itariki ya 23 Nzeri, urwo rukiko ruyobowe n’undi mucamanza, rwongeye gufata umwanzuro ruvuga ko amara amezi abiri afunzwe.

Twiringiye ko Yehova, Imana y’ubutabera, azakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bamwiringira bo mu Burusiya.—Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 9-11.