14 GICURASI 2019
U BURUSIYA
Urubanza rw’ubujurire rwa Christensen ruri hafi kurangira
Ku wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2019, mu Rukiko rw’Umugi wa Oryol, ni bwo hatangiye iburanisha ry’urubanza rw’ubujurire, aho Dennis Christensen yajuririye igihano yari yarakatiwe k’imyaka itandatu azira imyizerere ye. Uko bigaragara ariko, uru rukiko na rwo rurimo rurakora nk’ibyo izindi nkiko zo mu Burusiya zakoze, rwanga guha agaciro ibimenyetso abavoka ba Dennis batanga bagaragaza ko ari umwere. Biteganyijwe ko inteko y’abacamanza batatu izatangaza umwanzuro w’urwo rubanza mu mpera z’iki cyumweru.
Ku iburanishwa ryo ku munsi wa mbere, hari haje Abahamya benshi baje gushyigikira Dennis. Nanone urwo rubanza rwari rwitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burusiya, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iburanishwa ryabanje kubera mu cyumba gito cyakira abantu bari hagati ya 20 na 25, ku buryo abantu bagera kuri 50 bahejejwe hanze. Icyakora, urukiko rwaje kwemerera abavoka ba Dennis ko urwo rubanza rukomereza mu kindi cyumba kinini gishobora kwakira abantu bagera kuri 80. Hashize amasaha atatu urwo rubanza rutangiye, rwarasubitswe.
Igihe urwo rubanza rwasubukurwaga ku munsi warwo wa kabiri, abacamanza banze kongera gusuzuma ibimenyetso byose by’uruhande rw’ubwunganizi bigaragaza ko Dennis ari umwere. Ibyo byababaje cyane abunganira Dennis, kuko iyo ibyo bimenyetso bitangwa, byari kugaragaza ko inkiko zo hasi zamurenganyije. Iryo buranisha rirangiye, urukiko rwatangaje ko iburanisha rizasubukurwa ku wa Kane tariki ya 16 Gicurasi, igihe impande zombi zizaba zimaze kugira icyo zongera ku rubanza.
Dukomeje gusenga Yehova tumusaba ko yafasha abavandimwe bacu bo mu Burusiya bagakomeza gushikama no gutuza, kandi bakazirikana isezerano ry’Imana yacu rivuga ko izabakiza ababannyega.—Zaburi 12:5.