Soma ibirimo

Umuvandimwe Ruslan Alyev n’umugore we Kristina, imbere y’urukiko ku itariki ya 16 Nzeri 2020

16 NZERI 2020
U BURUSIYA

Urukiko rushobora guhamya icyaha umuvandimwe Ruslan Alyev umaze umwaka n’igice afungishijwe ijisho

Urukiko rushobora guhamya icyaha umuvandimwe Ruslan Alyev umaze umwaka n’igice afungishijwe ijisho

Igihe urubanza ruzasomerwa

Ku itariki ya 17 Ukuboza 2020, a urukiko rw’akarere ka Leninskiy mu mugi wa Rostov-on-Don ruzasoma umwanzuro w’urubanza rw’umuvandimwe Ruslan Alyev. Umushinjacyaha yari yasabye ko Ruslan yahabwa igifungo gisubitse k’imyaka itatu.

Icyo twamuvugaho

Ruslan Alyev

  • Igihe yavukiye: 1987 (Chunoyar, mu gace ka Krasnoyarsk)

  • Ibimuranga: Umuryango we wakundaga kwimuka. Babaye muri Azerubayijani no muri Ukraine. Yabaye umwubatsi, umujyanama mu by’ubucuruzi, yigisha gucuranga gitari kandi yigisha Icyongereza n’Igishinwa. Akunda gukora siporo no kwandika imivugo n’indirimbo. Avuga indimi enye. Umugore we Kristina na we avuga Igishinwa

    Yatangiye gusoma no kwiga Bibiliya afite imyaka 13. Uko yarushagaho kwiga Bibiliya, ni ko yabonaga ko irimo ibisubizo by’ibibazo byose yibazaga. Ibyo byatumye yiyegurira Yehova maze abatizwa muri 2006

Urubanza

Ku itariki ya 06 Kamena 2019 umuvandimwe Ruslan Alyev yararezwe maze ku itariki ya 10 Kamena 2019 arafatwa. Igihe Ruslan na Semyon Baybak bari bamaze amasaha 24 kuri sitasiyo ya porisi, bakatiwe gufungishwa ijisho. Ruslan yabanje gukatirwa amezi abiri ariko icyo gifungo cyongerewe inshuro umunani. Ibyo byatumye amara umwaka n’igice afungishijwe ijisho. Muri icyo gihe nta wundi yari yemerewe kuvugana na we uretse umwavoka we, umugenzacyaha, umukuru wa porisi n’umugore we. Ntiyari yemerewe gukoresha interineti cyangwa gushyikirana n’abandi akoresheje ubundi buryo.

Ruslan yavuze ko mbere y’uko afungwa, we n’umugore we Kristina bakundaga kuganira bavuga ukuntu ibyo bigeragezo, byari byegereje cyane. Agira ati: “Twagerageje kugira gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka. Inkuru z’ibyabaye ku bavandimwe twari twarasomye mu bitabo nyamwaka, zatumye tumenya ko natwe dushobora kuzatotezwa. Twabonye ko bakomezaga kurangwa n’akanyamuneza, ntibacike intege n’igihe byabaga bikomeye cyane.” Ruslan yakomeje agira ati: “Twasenze Yehova tumusaba kuduha imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo twari kuzahura na byo.”

Nanone Ruslan yakundaga kuganira n’abandi ku bigeragezo bashoboraga kuzahura na byo kandi byaramukomeje. Agira ati: “Nakoraga ubushakashatsi muri Bibiliya no mu zindi ngingo, kandi nabonaga ibitekerezo byinshi bimfasha gutuza no gutera abandi inkunga. Ubwo rero iyo nabaga nacitse intege, ibyo nabaga narasomye muri Bibiliya nkabikoraho ubushakashatsi, nkanabifata mu mutwe byarampumurizaga.”

Kuba Ruslan na Kristina bari bariteguye ibitotezo byarabafashije. Igihe inzu yabo bayisakaga, yaravuze ati: “Numvaga ntuje, ntahangayitse cyane.” Nanone igihe umugenzacyaha yakoraga iperereza, yabateye ubwoba avuga ko ari bukorere Kristina idosiye. Ruslan yakomeje agira ati: “Kristina wange ntiyigeze aterwa ubwoba n’uko bashoboraga kumuhimbira ibyaha. Ibyo byanteye inkunga cyane kandi birankomeza.”

Ruslan n’umugore we bafite ubuzima butaboroheye bitewe n’uko Ruslan afungishijwe ijisho. Ariko Ruslan agira ati: “Buri gihe Yehova aduha ibyo dukeneye kugira ngo dukomeze kubaho, dukomeze kuba inshuti ze, dukomeze gutuza kandi ibyo birahagije. Kuva kera twitoje kumwishingikirizaho no kunyurwa n’imibereho yoroheje. Ibyo byatumye tudakabya guhangayika.”

Igihe Ruslan yaburanaga bashaka kongera igihe yari amaze afungishijwe ijisho, abari bamushyigikiye ntibemerewe kwinjira mu rukiko. Ariko abavandimwe na bashiki bacu bakomeje gutegerereza hanze, maze asohotse mu rukiko bakoma mu mashyi, bavuga bati: “Ruslan, turi kumwe!”

Dushimishwa n’uko abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakomeje kutubera urugero rwiza. Nubwo batotezwa nta mpamvu, bakomeje kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye.—Zaburi 118:6-9.

a Itariki ishobora guhinduka.