Soma ibirimo

Andrey n’umugore we Svetlana, bamaze kumva umwanzuro w’urukiko

22 KANAMA 2019
U BURUSIYA

Urukiko rw’Ubujurire rwategetse ko Andrey Suvorkov arekurwa

Urukiko rw’Ubujurire rwategetse ko Andrey Suvorkov arekurwa

Ku itariki ya 14 Kanama 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwo mu mugi wa Kirov rwategetse ko Umuhamya w’imyaka 26, witwa Andrey Suvorkov arekurwa. Nubwo uwo Muhamya afite umudendezo, ntiyahanaguweho ibyo akurikiranweho.

Nk’uko byari byatangajwe, Suvorkov yafatanywe n’umubyeyi wamureze hamwe n’abandi Bahamya batatu, igihe abaporisi bipfutse mu maso bagabaga igitero mu ngo 19, zo mu gace ka Kirov, ku itariki ya 9 Ukwakira 2018.

Suvorkov yavuze uko byagenze igihe basakaga iwe, agira ati: “Bafatiriye ibintu byacu byinshi by’agaciro. Icyakora ge n’umugore wange ntibyaduhangayikishije, kuko twari twaroroheje ubuzima, tutarambirije ku byo twari dutunze. Inama igaragara mu murongo wo muri Matayo 6:21, igira iti: ‘aho ubutunzi bwawe buri, ni na ho umutima wawe uzaba,’ yadufashije gukomeza gutuza.”

Nyuma ya bya bitero, Suvorkov, umubyeyi wamureze, na ba Bahamya batatu barezwe ibirego, bazira kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana, gusoma ibitabo byo mu rwego rw’idini no gutunga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, yo mu rurimi rw’Ikirusiya. Icyo gihe, bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya porisi, bategereje ko urukiko rwemeza niba bazarekurwa cyangwa bakaburana bafunzwe.

Suvorkov asobanura ibyamubayeho agira ati: “Namaze amajoro abiri kuri sitasiyo ya porisi. Icyo gihe, nasengaga kenshi. Nari niringiye ko Yehova anyumva kandi ko azamfasha. Nagendaga nibuka indirimbo z’Ubwami, maze nkagenda nziririmba. Muri ibyo bihe, nibutse indirimbo zisaga 50 n’amagambo yazo.”

Urukiko rwategetse ko Suvorkov na bagenzi be bafungwa by’agateganyo. Mu cyumweru cya mbere bamaze bafunzwe, Suvorkov yabaga ahugiye mu gufasha abandi. Agira ati: “Niyemeje kujya nsengera abavandimwe, ariko nkajya mbavuga mu mazina, kandi nkandikira abo nabaga nibuka aderesi zabo amabaruwa yo kubatera inkunga. Ibyo byatumye nkomeza kugira ibyishimo.”—Ibyakozwe 20:35.

Nyuma y’amezi runaka, ba bavandimwe bose baje kwimurirwa aho bagombaga gufungishirizwa ijisho, uretse umwe muri bo (Andrzej Oniszczuk). Suvorkov ni we Muhamya wa mbere urekuwe, mu Bahamya bo mu gace ka Kirov.

Suvorkov agira ati: “Iyo nibutse ibyambayeho igihe nari mfunzwe, numva nibura hari icyo namenye. . . . Sinzi uko bizagenda mu gihe kiri imbere; nshobora kuzongera gufungwa. Nizeye ntashidikanya ko Yehova n’umuryango we bazanshyigikira nubwo naba ndi muri gereza. Nta bwoba mfite bwo gufungwa.”