Soma ibirimo

4 NZERI 2020
U BURUSIYA

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Burusiya rwanze ko Christensen afungurwa by’agateganyo rutegeka ko yongera kuburanishwa

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Burusiya rwanze ko Christensen afungurwa by’agateganyo rutegeka ko yongera kuburanishwa

Ku itariki ya 4 Nzeri 2020, urukiko rwo mu ntara ya Kursk rwasheshe umwanzuro wafashwe ku itariki ya 23 Kamena n’urukiko rw’akarere ka Lgov wemereraga umuvandimwe Christensen gufungurwa by’agateganyo. Urwo rukiko rwategetse ko urwo rubanza rwasubirwamo kandi rukaburanishwa n’undi mucamanza. Nta tariki yashyizweho y’igihe urwo rubanza ruzongera kuburanishwa.