Soma ibirimo

Uturutse ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Aleksandr Prianikov, mushiki wacu Venera Dulova n’umukobwa we, Darya Dulova, mbere y’uko bafatwa

24 MUTARAMA 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwa Karpinsk mu Burusiya rushobora guhamya ibyaha Abahamya batatu

Urukiko rwa Karpinsk mu Burusiya rushobora guhamya ibyaha Abahamya batatu

Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2020, ari bwo urukiko ruzafata umwanzuro mu rubanza rw’umuvandimwe wacu Aleksandr Prianikov, n’urwa bashiki bacu babiri, ari bo Venera na Darya Dulova. Umushinjacyaha yasabye ko umuvandimwe Prianikov na mushiki wacu Venera Dulova bamara imyaka itatu bafungishijwe ijisho, naho mushiki Darya Dulova we, akamara imyaka ibiri afungishijwe ijisho.

Ku itariki ya 19 Mata 2016, Prianikov na mushiki we Venera Dulova baganiriye n’umugabo kuri Bibiliya. Mwene wabo w’uwo mugabo yahamagaye porisi avuga ko abo Bahamya bamwibye. Nuko babajyana kuri porisi. Porisi yafotoye ibikumwe byabo inafatira ibitabo byabo.

Nanone bitewe n’ibyabaye icyo gihe, nyuma y’imyaka ibiri bahamagajwe kuri porisi babahata ibibazo. Terefone zabo zarafatiriwe ndetse n’izindi nyandiko. Umukuru wa porisi yasabye umuhanga mu bya teworojiya gusuzuma amakuru ari muri terefone za Prianikov na Dulova. Uwo muhanga yakoze raporo y’amapaji 15, ivuga ko izo terefone zabo zirimo inyigisho z’Abahamya ba Yehova. Iyo raporo ni yo umushinjacyaha yashingiyeho ibirego bye. Urukiko rwa Karpinsk rwategetse ko abaporisi basaka ingo zabo Bahamya.

Igihe abaporisi basakaga kwa Dulova, bafatiriye ibikoresho bya eregitoroniki, ibitabo n’amafoto. Abo baporisi bahase ibibazo umukobwa wa Dulova witwa Darya ufite imyaka 18. Nanone bagiye gusaka ingo za bene wabo harimo n’urwa musaza we Prianikov.

Nanone mu gitondo cyo ku itariki ya 16 Mata 2019, abakozi batatu bo mu rwego rushinzwe ubutasi, ushinzwe iperereza n’abandi baporisi babiri, bigabije urugo rwa Prianikov. Abo baporisi bafatiriye ibikoresho byabo bya eregitoroniki n’ibindi bintu byabo.

Ku itariki ya 23 Nyakanga 2019, Darya Dulova yarafashwe ajyanwa kuri porisi guhatwa ibibazo, akekwaho ubufatanyacyaha mu rubanza rwa nyina na nyirarume Prianikov. Bose bakorewe dosiye, maze urubanza rwabo rutangira kuburanishwa mu mizi, muri Nzeri 2019.

Dusenga dusaba ko Yehova yafasha abo Bahamya batatu n’abandi bagera hafi kuri 300 bakurikiranyweho ibyaha mu Burusiya. Twizeye ko ‘Imana itanga ibyiringiro izabuzuzamo ibyishimo byose n’amahoro bitewe no kwizera kwabo, kugira ngo bagire ibyiringiro bisaze binyuze ku mbaraga z’umwuka wera.’—Abaroma 15:13.