Soma ibirimo

23 Gicurasi 2019
U BURUSIYA

Urukiko rwafashe umwanzuro wo gukomeza gufunga Dennis Christensen

Urukiko rwafashe umwanzuro wo gukomeza gufunga Dennis Christensen

Ku itariki ya 23 Gicurasi 2019, inteko y’abacamanza batatu b’Urukiko rw’Umugi wa Oryol yatangaje ko itemeye ubujurire bwa Dennis Christensen kandi ko azakomeza gufungwa imyaka itandatu yari yarakatiwe. Abahamya ba Yehova bagera kuri 80 bari baje kumva uwo mwanzuro. Nanone hari abayobozi bo muri Ositaraliya no muri Danimarike. Uwo mwanzuro wamaze gutangazwa no mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Guhera muri Gashyantare, igihe Christensen yakatirwaga igifungo, hari ingo zigera ku 115 z’Abahamya zagabweho ibitero. Nanone mu mezi atatu ashize Abahamya bashinjwe gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi inshuro eshatu zose.

Dukomeje gusenga dusabira umuvandimwe Christensen n’abandi Bahamya bo mu Burusiya. Twizeye tudashidikanya ko Yehova “aba hafi y’abamwambaza bose,” kandi ko azakomeza gufasha abavandimwe bacu kwihanganira ibyo bigeragezo.—Zaburi 145:18.