Soma ibirimo

14 GASHYANTARE 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwahamije icyaha Umuhamya witwa Popov n’umugore we kandi rubaca amande

Urukiko rwahamije icyaha Umuhamya witwa Popov n’umugore we kandi rubaca amande

Ku itariki ya 14 Gashyantare 2020, urukiko ry’umugi wa Vilyuchinsk rwahamije icyaha Umuhamya witwa Mikhail Popov n’umugore we Yelena. Umwe urukiko rwamuciye amande asaga 5.000.000 (Frw) na ho undi rumuca asaga 4.000.000 (Frw) ariko nta gihano cyo gufungwa bahawe. Bose bazajuririra uwo mwanzuro.

Mikhail na Yelena bafashwe muri Nyakanga 2018. Hashize igihe gito bahise bafungurwa maze bategereza umwanzuro w’urukiko.

Kuva mu mwaka wa 2019, inkiko z’u Burusiya zahamije ibyaha Abahamya ba Yehova bagera kuri 28. Mu mezi abiri ashize, abavandimwe na bashiki bacu bagera ku icumi bahamijwe ibyaha bazira imyizerere yabo. Icyakora, abo Bahamya icumi ntibafunzwe.