Soma ibirimo

10 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Urukiko rwanze gufungura umuvandimwe Dennis Christensen

Urukiko rwanze gufungura umuvandimwe Dennis Christensen

Ku itariki ya 10 Gashyantare 2021, urukiko rwo mu ntara ya Kursk rwanze ubusabe bwa Dennis Christensen bwo gufungurwa igihe kitageze. Yari yasabye urukiko ko igifungo ke gisigaye rwakivunjamo amande. Dennis amaze umwaka urenga abisaba ariko urukiko rugakomeza kubyanga.

Vuba aha Dennis yandikiye umugore we Irina, amubwira umwe mu mirongo yo muri Bibiliya akunda. Uwo murongo ugira uti: “Bityo rero, ntitukareke gukora ibyiza, kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura nitutarambirwa” (Abagalatiya 6:9). Yavuze ko Yehova azabagororera nibakomeza gukora ibyiza, gufasha abandi kandi ntibacogore. Yanavuze ko yifuza kuzava muri gereza afite ukwizera gukomeye kurusha uko kwari kumeze agifungwa.

Dennis yafunzwe muri Gicurasi 2017, hakaba hashize hafi imyaka ine atari kumwe n’umugore we. Dennis na Irina bakomeje kutubera urugero rwiza mu kwiringira Yehova, gukomeza kumubera indahemuka no gutuza.—Abafilipi 1:14.