Soma ibirimo

12 GICURASI 2021
U BURUSIYA

Urukiko rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Svetlana Monis

Urukiko rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Svetlana Monis

Ku itariki ya 12 Gicurasi 2021, urukiko rwo mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Monis. Urwo rukiko rwemeje ko ibyo umushinjacyaha yari yarasabye byakubahirizwa maze amande asaga 133 000 FRW, Svetlana yari yaciwe agahindurwamo igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice. Ubu ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.