Soma ibirimo

18 GASHYANTARE 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwemeje ko Umuhamya witwa Yevgeniy Aksenov ahamwa n’icyaha kandi azamara imyaka ibiri afungishijwe ijisho

Urukiko rwemeje ko Umuhamya witwa Yevgeniy Aksenov ahamwa n’icyaha kandi azamara imyaka ibiri afungishijwe ijisho

Ku itariki ya 18 Gashyantare 2020, urukiko rw’akarere ka Zheleznodorozhniy ruri mu mugi wa Khabarovsk mu Burusiya, rwahamije icyaha Umuhamya witwa Yevgeniy Aksenov kandi rwemeza ko amara imyaka ibiri afungishijwe ijisho. Muri iyo myaka ibiri, Aksenov naramuka yimutse aho yabaga cyangwa agahamwa n’icyaha cy’ubugizi bwa nabi, azahita ajyanwa muri gereza. Mu mezi atandatu ya mbere, azajya yitaba abayobozi buri kwezi. Nanone ntiyemerewe kurenga umugi atuyemo cyangwa kuva iwe nimugoroba. Umuvandimwe Aksenov arateganya kujurira.