Soma ibirimo

Sergey Klimov ari imbere y’urukiko mu mwaka wa 2019

11 UGUSHYINGO 2019
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya ruherutse gukatira Klimov imyaka itandatu y’igifungo

Urukiko rwo mu Burusiya ruherutse gukatira Klimov imyaka itandatu y’igifungo

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2019, urukiko rwa Tomsk rwo mu ntara ya Oktyabrsky rwakatiye Umuhamya witwa Sergey Klimov igifungo k’imyaka itandatu. Uretse Dennis Christensen, nta wundi Muhamya wo mu Burusiya urakatirwa igifungo kingana gityo. Icyakora, kuva Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwaca Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 2017, hari ibintu byinshi Klimov yabujijwe n’urukiko, bituma igifungo yakatiwe kirushaho kumusharirira.

Klimov yafashwe ku itariki ya 3 Kamena 2018, igihe inzego z’umutekano n’abo mu mutwe wihariye wa porisi, bagabaga ibitero mu ngo ebyiri z’Abahamya ba Yehova. Abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 30, harimo n’umukecuru w’imyaka 83, bahise bajya guhatwa ibibazo. Abandi bararekuwe, uretse Klimov. Yashinjwe ibyaha, maze urukiko rutegeka ko amara amezi abiri afunzwe by’agateganyo. Icyo gihe yagombaga kumara afunzwe by’agateganyo, cyahinduwe inshuro ndwi zose, bisobanura ko yakatiwe igifungo amaze umwaka n’amezi atanu muri gereza, yaratandukanyijwe n’umuryango we.

Abavoka be, bateganya kujuririra uwo mwanzuro. Nanone kandi, ku itariki ya 20 Kanama 2018, mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, hagejejwe ikirego Klimov aregamo u Burusiya.

Muri uyu mwaka wa 2019, ingo nyinshi z’Abahamya zagabweho ibitero, abenshi barafatwa kandi barafungwa. Igishimishije ariko, ni uko abo bavandimwe bacu bakomeje kurangwa n’ubutwari n’ubudahemuka. Dushimishwa no kuba Yehova akomeza guha imigisha abo bavandimwe bacu bamwiringira.—Zaburi 56:1-5, 9.