Soma ibirimo

15 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwaciye amande mushiki wacu Svetlana Monis rumuziza ukwizera kwe

Urukiko rwo mu Burusiya rwaciye amande mushiki wacu Svetlana Monis rumuziza ukwizera kwe

Ku itariki ya 15 Gashyantare 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan kayoborwa n’Abayahudi, rwahamije icyaha mushiki wacu Svetlana Monis cyo kwifatanya mu bikorwa by’umuryango wabuzanyijwe. Urukiko rwamuciye amande asaga 133.000 RWF.

Mu magambo ya nyuma Svetlana yavugiye mu rukiko yagaragaje ukwizera n’ubutwari. Yaravuze ati: “Nifuzaga kubabwira ko mpagaze imbere yanyu . . . nzira izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo na Se, Yehova. Dore icyo Bibiliya ibivugaho. Muri 1 Petero 4:14-16, hagira hati: ‘Nibabatuka babahora izina rya Kristo, murahirwa, kuko umwuka w’ikuzo, ni ukuvuga umwuka w’Imana, uri kuri mwe. Icyakora, muri mwe ntihakagire ubabazwa azira ko ari umwicanyi cyangwa umujura cyangwa umugizi wa nabi cyangwa kazitereyemo. Ariko nababazwa azira ko ari Umukristo, ntibikamukoze isoni; ahubwo akomeze aheshe Imana ikuzo abaho mu buryo buhuje n’iryo zina.’”