Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Ku itariki ya 5 Ukuboza 2019, igihe Andrey Magliv, Vladimir Kulyasov, Galiya Olkhova, Tatyana Alushkina, Vladimir Alushkin, na Denis Timoshin bari aho Urukiko rw’akarere ka Leninsky rukorera

17 UKUBOZA 2019
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwafatiye imyanzuro Abahamya batandatu, harimo na Alushkin

Urukiko rwo mu Burusiya rwafatiye imyanzuro Abahamya batandatu, harimo na Alushkin

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019, urukiko rwa Penza rwo mu Karere ka Leninsky rwahamije Umuhamya witwa Vladimir Alushkin ibyaha, rumukatira imyaka itandatu. Bahise bamwambika amapingu bamujyana muri gereza. Hari abandi batanu baregwaga mu rubanza rumwe na we, harimo n’umugore we Tatyana. Abo Bahamya batanu (abavandimwe batatu na bashiki babiri), babaye barekuwe kandi babwirwa ko bashobora gukatirwa igifungo k’imyaka ibiri baramutse barenze ku mabwiriza bahawe. Abo bavandimwe na bashiki bacu uko ari batandatu, bazajuririra imyanzuro bafatiwe.

Nk’uko musanzwe mubizi, Vladimir Alushkin yafashwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2018, igihe abaporisi bipfutse mu maso bigabizaga urugo rwe. Abo baporisi bamaze hafi amasaha ane basaka inzu ye, bafatira terefoni, ibikoresho bya eregitoroniki, Bibiliya n’ibindi bitabo. Nanone kandi, basatse izindi ngo eshanu z’Abahamya ba Yehova, kandi bafata abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 40, babajyana kuri sitasiyo ya porisi guhatwa ibibazo.

Byabaye ngombwa ko Vladimir Alushkin amara iminsi ibiri afungiwe kuri burigade, nyuma Urukiko rw’Akarere rwa Pervomayskiy, mu ntara ya Penza rutegeka ko yimurirwa mu yindi gereza, akamara amezi abiri afunzwe by’agateganyo. Urukiko rwongereye icyo gifungo inshuro ebyiri zose. Nyuma yo kumara hafi amezi atandatu afunzwe, yararekuwe ariko akomeza gufungishwa ijisho, kugeza igihe yakatirwaga ku itariki ya 13 Ukuboza.

Mu rubanza Alushkin aregwamo hamwe n’abandi bavandimwe batanu, batatu muri bo ni Vladimir Kulyasov, Andrey Magliv, na Denis Timoshin. Na bo bigeze kumara igihe bafungishijwe ijisho mu gihe k’iperereza n’igihe k’iburanishwa. Abandi babiri ni bashiki bacu; ari bo Tatyana Alushkina na Galiya Olkhova, kuva muri Gashyantare 2019 ntibari bemerewe kugira aho bajya cyangwa gushyikirana n’abandi.

Muri Kanama 2019, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikurikirana ibibazo by’abafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ryasohoye inyandiko y’amapaji 12, yamagana ibikorwa by’u Burusiya byo gufata no gufunga Alushkin. Muri iyo raporo, iryo shami ryavuze ko Alushkin, atari akwiriye gufatwa ngo afungwe, kandi ko nta cyaha yakoze, gikwiriye kumugeza mu rukiko. Iryo shami ryashimangiye ko Alushkin, akwiriye guhita arekurwa. Igihe abavoka b’abo Bahamya batandatu bo mu ntara ya Penza bababuraniraga, bashingiye ibitekerezo byabo ku myanzuro y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikurikirana ibibazo by’abafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Icyakora, mu isomwa ry’urubanza ryo ku itariki ya 13 Ukuboza, umucamanza yavuze ko umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga, utavuguruzwa n’umwanzuro w’iryo shami.

Muri uyu mwaka u Burusiya bwahamije ibyaha Abahamya 18, harimo 9 bakatiwe igifungo. Abahamya barenga 40 bafunzwe by’agateganyo naho 19 bafungishijwe ijisho. Mu Burusiya hari Abahamya bagera kuri 300 bakurikiranyweho ibyaha bazira ukwizera kwabo.

Nubwo tubabajwe no kuba abo bavandimwe na bashiki bacu batotezwa, ntidutangazwa n’ibibageraho. Byari byarahanuwe kandi Yehova adusezeranya ko azadushyigikira. Dusenga dusaba ko ‘umwuka w’ikuzo, ni ukuvuga umwuka w’Imana, uba kuri bo.’—1 Petero 4:12-14.