Soma ibirimo

20 WERURWE 2019
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwafunguye Umuhamya wa Yehova

Urukiko rwo mu Burusiya rwafunguye Umuhamya wa Yehova

Ku itariki 7 Werurwe 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwo mu mugi wa Khanty-Mansiysk mu Burusiya rwasheshe umwanzuro wari warafashwe n’Urukiko rw’umugi wa Surgut wo gukomeza gufunga by’agateganyo Umuhamya witwa Artur Severinchik. Uwo Muhamya yafunguwe ku itariki ya 15 Werurwe.

Umuvandimwe Severinchik ni umwe mu bavandimwe batatu bari barafunzwe by’agateganyo, kuva ku itariki ya 17 Gashyantare nyuma y’uko abayobozi basatse ingo zo mu mugi wa Surgut n’uwa Lyantor. Urukiko rwanze gufungura abandi Bahamya babiri ari bo Yevgeniy Fedin na Sergey Loginov.

Ibihugu bitandukanye n’ibitangazamakuru byo ku isi hose bikurikiranira hafi icyo kibazo. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwategetse ko umuvandimwe Loginov avuzwa kuko yakorewe ibikorwa by’iyicarubuzo afunzwe.

Twashimishijwe no kuba umuvandimwe Severinchik yarafunguwe. Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bacu bo mu Burusiya bafunzwe kugira ngo bakomeze kwiringira Yehova kandi bazirikane ko azabafasha ‘ntibanyeganyezwe.’—Zaburi 16:8.