Soma ibirimo

2 MATA 2021
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwahagaritse porogaramu ya JW Library

Urukiko rwo mu Burusiya rwahagaritse porogaramu ya JW Library

Ku itariki ya 31 Werurwe 2021, urukiko rw’akarere ka Oktyabrskiy mu mugi wa St. Petersburg rwatangaje ko porogaramu ya JW Library iriho ibitekerezo by’ubutagondwa kandi ko itemewe gukoreshwa mu Burusiya hose no muri Crimée. Uyu mwanzuro ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa. Ubu abakoresha iyi porogaramu ntibashobora kuyinjiramo. Ariko bazajuririra uyu mwanzuro.