18 UKUBOZA 2020
U BURUSIYA
Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha Abahamya babiri ari bo Nikolay Kuzichkin na Vyacheslav Popov
Igihe urubanza ruzasomerwa
Ku itariki ya 18 Ukuboza 2020, urukiko rw’akarere ka Sochi rwahamije icyaha abavandimwe babiri, ari bo Nikolay Kuzichkin na Vyacheslav Popov. Urwo rukiko rwakatiye umuvandimwe Nikolay igifungo cy’umwaka n’ukwezi kumwe, naho umuvandimwe Vyacheslav rumukatira umwaka n’amezi 10. Ariko kubera ko bari bamaze igihe bafunzwe by’agateganyo, igifungo bakatiwe barakirangije. Umuvandimwe Vyacheslav yari agifunzwe by’agateganyo, ariko azahita afungurwa umwanzuro w’urukiko nutangira kubahirizwa. Nikolay ntagifungishijwe ijisho.
Icyo twamuvugaho
Nikolay Kuzichkin
Igihe yavukiye: 1951 (Mu ntara ya Kostroma)
Ibimuranga: Arangije amashuri y’umuzika, yatangiye akazi ko gutunganya amajwi ya piyano. We n’umugore we Olga bafite abana batatu. Nanone ni umworozi w’inzuki
Yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova mu ntangiriro z’umwaka wa 1990. Yiboneye ukuntu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye bituma yiyegurira Yehova, abatizwa mu mwaka wa 1993
Vyacheslav Popov
Igihe yavukiye: 1974 (Tomsk)
Ibimuranga: Ni umunyabugeni kuva akiri muto, amaze gukura yakoze ibijyanye no gutaka amazu. Yamenyanye n’umugore we Yuliya, igihe bigaga mu mashuri yisumbuye. Bashyingiranywe mu mwaka wa 1998, bafitanye umukobwa n’abahungu babiri. Mu mwaka wa 2010 bimukiye mu mugi wa Sochi. Umuryango wabo ukunda umukino wo guserebeka ku rubura no gutemberera ku nkombe y’inyanja.
Yuliya ni we wabanje kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Vyacheslav amaze gupfusha papa we yabonye ihumure rituruka mu nyigisho zo muri Bibiliya. Yabatijwe mu mwaka wa 2004
Urubanza
Ku mugoroba wo ku itariki ya 10 Ukwakira 2019, abaporisi bitwaje intwaro, bari kumwe n’imbwa bigabije ingo 36 z’Abahamya bo mu mugi wa Sochi, mu Burusiya.
Igihe barimo barasaka ingo zabo, abantu bose bagombaga kuryama hasi bubitse imitwe. Terefone zabo, tabureti, mudasobwa, ibitabo, amakaye n’amakarita bandikiwe byose byarafatiriwe. Hari n’aho abaporisi bagiye bahisha ibitabo byabuzanyijwe mu ngo basakaga. Ibyo byatumye abayobozi bafata Nikolay Kuzichkin na Vyacheslav Popov. Umunsi wakurikiyeho, bombi bafunzwe by’agateganyo.
Kuzichkin asanzwe afite uburwayi bukomeye. Abayobozi b’urukiko bamwangiye kenshi kwivuza, bavuga ko uburwayi bwe butamubuza gufungwa. Ikindi nanone ubuzima bwe buri mu kaga, kubera ko afunganywe n’abantu banywa itabi ryinshi cyane.
Nubwo kuba Nikolay afunzwe bishyira ubuzima bwe mu kaga yaravuze ati: “Gereza ni nko guca mu cyuma, bituma umuntu agaragaza niba afite imico ya Gikristo cyangwa ntayo.” Aho kugira ngo Nikolay yihugireho, azwiho kuba ari umunyamahoro, umugiraneza kandi akora ibishoboka byose ngo afashe izindi mfungwa zifite ibibazo byo kwiheba n’izumva za kwiyahura.
Ku itariki 22 Mata 2020, ubwo igifungo ke cy’agateganyo cyari kimaze kongerwa ku nshuro ya gatandatu, Nikolay yakuwe muri gereza afungisha ijisho. Yari afite imbaraga nke ku buryo atabashaga guhagarara. Icyo gihe ni bwo Nikolay yari yemerewe kujya kwivuza.
Igifungo cy’agateganyo cya Vyacheslav cyongerewe inshuro cumi n’enye ku buryo yamaze umwaka urenga atabonana n’umuryango we.
Dushimira Nikolay na Vyacheslav urugero rwiza rw’ukwizera bagaragaje no kuba bariyemeje gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Bakoze ibihuje n’amagambo yo muri Zaburi 16:8, agira ati: “Nashyize Yehova imbere yanjye iteka; kandi sinzanyeganyezwa kuko ari iburyo bwanjye.”