5 NYAKANGA 2019
U BURUSIYA
Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha Alksandr Solovyev
Ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2019, urukiko rwo mu mugi wa Perm mu Burusiya, rwatangaje ko Umuhamya witwa Aleksandr Solovyev ahamwe n’icyaha kandi rumuca amande angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 4.000.000.
Solovyev yafatiwe aho bategera gari ya moshi, ku mugoroba wo ku itariki ya 22 Gicurasi 2018, igihe we n’umugore we Anna bari bavuye ku rugendo. Abaporisi bahise bamwambika amapingu maze bajya kumufunga by’agateganyo. Anna we bamutwaye mu yindi modoka. Abaporisi baraye basaka inzu yabo, bafatira amafoto yabo, ibikoresho bya eregitoroniki na za Bibiliya.
Anna we baramurekuye nyuma yo kumuhata ibibazo bakabona nta cyaha kimuhama. Ubwo rero umugabo ni we wakomeje gukurikiranwa kandi kuva ku itariki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 19 Ugushyingo 2018, yari afungishijwe ijisho. Mu gihe yari ategereje kugezwa imbere y’urukiko ntiyari afite umudendezo wo kujya aho ashaka no gukora ibyo ashaka.
Biteganyijwe ko abavoka be bazajuririra umwanzuro w’urukiko. Nanone ikirego ke bagishyikirije Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko.
Nubwo ibitotezo bikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye urugero nko mu Burusiya, ‘ntiduterwa ubwoba n’abaturwanya.’ Twiringiye ko Yehova azadufasha kwihangana, kugeza igihe imperuka izazira.—Abafilipi 1:28