Soma ibirimo

12 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha Igor Tsarev rumukatira igifungo gisubitse

Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha Igor Tsarev rumukatira igifungo gisubitse

AMAKURU MASHYA| Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Igor Tsarev

Ku itariki ya 29 Mata 2021, urukiko rwo mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwashimangiye ko umuvandimwe Igor Tsarev ahamwa n’icyaha, kandi runemeza ko igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice yari yarakatiwe gikomeza. Ubu ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 12 Gashyantare 2021, urukiko rwo mu karere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi rwahamije icyaha umuvandimwe Igor Tsarev. Urukiko rwamukatiye igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice. Ntibizaba ngombwa ko Igor ajyanwa muri gereza.

Igor yakomeje gushikama no kurangwa n’ikizere mu gihe cy’urubanza. Mu ijambo yavuze ubwo aheruka mu rukiko ku itariki ya 11 Gashyantare 2021, yaravuze ati: “Nibazaga icyo nzavuga ubwo nzaba ndi mu rukiko bwa nyuma, nuko mpitamo gukurikiza inama intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bose. Mu ibaruwa yandikiye Abakolosayi, yarababwiye ati: ‘Mujye muba abantu bashimira.’

“None rero Nyakubahwa nifuza kubashimira kuko mwatumye haba umutuzo mu gihe cy’urubanza kandi mwaduteze amatwi. . . . Ariko by’umwihariko ndashimira cyane Umuremyi wacu, Yehova, kubera ko yamfashije cyane kuva urubanza rwatangira kugeza ubu. Yatumye ntuza kandi ampa amahoro yo mu mutima.”—Abakolosayi 3:15.