Soma ibirimo

4 GASHYANTARE 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha Kim na Polevodov

Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha Kim na Polevodov

Ku itariki ya 4 Gashyantare 2020 urukiko rwo mu mugi wa Khabarovsk, rwahamije icyaha Abahamya babiri ari bo Stanislav Kim na Nikolay Polevodov kandi rubakatira kumara imyaka ibiri bafungishijwe ijisho. Nubwo batari muri gereza nta hantu bemerewe kujya muri iyo myaka ibiri. Bazajuririra uwo mwanzuro. Abo Bahamya bombi bafite urubanza mu rundi rukiko rwo muri uwo mugi. Igihe umwanzuro w’urwo rubanza uzasomerwa ntikiramenyekana.