Soma ibirimo

Mushiki wacu Anastasiya Sycheva

22 MUTARAMA 2021
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha mushiki wacu Anastasiya Sycheva azira kujya mu materaniro

Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha mushiki wacu Anastasiya Sycheva azira kujya mu materaniro

Umwanzuro w’urukiko

Ku itariki ya 21 Mutarama 2021, Urukiko rw’akarere ka Obluchenskiy rwahamije icyaha mushiki wacu Anastasiya Sycheva. Yakatiwe igifungo k’imyaka ibiri isubitse. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Anastasiya Sycheva

  • Igihe yavukiye: 1977 (mu mugi wa Teploozyorsk, mu gace kayoborwa n’Abayahudi)

  • Ibimuranga: Avukana n’abana bane ariko babiri barapfuye. Yize iby’ubuganga. Yakoze kwa muganga w’amenyo, nyuma yaho akora mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe. Mukuru we amaze gupfa, yasigaranye abana be babiri. Nanone yitaye kuri nyina wamaze igihe arwaye kugeza apfuye

    Igihe yari akiri umwangavu, yatekereje ukuntu ubuzima ari bugufi. Ibyo byatumye atangira kwiga Bibiliya, abona ibisubizo by’ibibazo byose yibazaga. Yabatijwe mu mwaka wa 1994, aba Umuhamya wa Yehova

Urubanza

Mu Kwakira 2019, abayobozi bo mu Burusiya bashyize Anastasiya ku rutonde rw’abo bita “intagondwa.” Ku itariki ya 25 Nzeri 2019, urwego rushinzwe iperereza rukorera mu kigo gishinzwe ubutasi cyo mu mugi wa Birobidzhan rwakoreye Anastasiya idosiye. Yashinjwaga kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova no kubwira abandi ibyo yizera.

Mu gihe yaburanaga, ubushinjacyaha bwumvishije abantu amajwi na videwo y’ibiganiro Anastasiya yagiranaga n’abandi kuri terefone n’amateraniro yagiyemo. Ubushinjacyaha bavuze ko ibyo byafashwe amajwi bigaragaza ko uwo mushiki wacu yifatanyaga mu bikorwa bita ko ari iby’ubutagondwa. Anastasiya yakoresheje ibyo byafashwe amajwi arababwiriza. Yavuze ko mu materaniro y’Abahamya ba Yehova biga uko bagira impuhwe, kubabarira abandi, kwihangana n’indi mico ya gikristo.

Anastasiya yashoje avuga ukuntu Bibiliya yamugiriye akamaro mu mibereho ye. Yaravuze ati: “Uyu munsi mpagaze imbere y’urukiko nzira ukwizera kwange, kubera ko nkomeje gukora ibyo Imana ishaka, ni ukuvuga gusoma Bibiliya, guteranira hamwe n’inshuti zange tuganira ku Byanditswe byera, turirimba indirimbo zo gusingiza Yehova no kumusenga.

“Nabasha nte kwirengagiza itegeko riri muri Baheburayo igice cya 10 umurongo wa 24 n’uwa 25? Hagira hati: ‘Nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza.’ Niba Yehova Imana Ishoborabyose ansaba guteranira hamwe n’inshuti zange, ni ukuvuga abo duhuje ukwizera, tugasoma Bibiliya, tugaterana inkunga, namusuzugura nte? Ndamukunda cyane, nkamwubaha kandi nkamusenga.”

Twishimira cyane ukuntu Anastasiya yagaragaje ubutwari akavuganira ukwizera kwe kandi akagaragaza ko ashikamye mu byo yizera. Dusenga dusaba ko yakomeza kurangwa n’ibyishimo muri ibyo bigeragezo akomeje guhangana na byo kandi bikamutera kwihangana.—Yakobo 1:2, 3.