Soma ibirimo

25 NZERI 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye Konstantin Bazhenov n’umugore we hamwe na mushiki wacu w’imyaka 73, igifungo k’imyaka ibiri isubitswe

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye Konstantin Bazhenov n’umugore we hamwe na mushiki wacu w’imyaka 73, igifungo k’imyaka ibiri isubitswe

Ku itariki ya 25 Nzeri 2020, urukiko rwo mu karere ka Yelizovsky muri Kamchatka rwahamije ibyaha Umuhamya witwa Konstantin Bazhenov, umugore we Snezhana na mushiki wacu Vera Zolotova. Umushinjacyaha yari yasabye ko Bazhenov n’umugore we bacibwa amande angana na 7.300.000 (RWF) naho Zolotova agacibwa 5.000.000 (RWF). Icyakora, urukiko rwategetse ko bakatirwa igifungo k’imyaka ibiri isubitswe kandi hakiyongeraho amezi atandatu hari ibyo batemerewe gukora. Umuryango wa Bazhenov na mushiki wacu Zolotova bashimishijwe n’uko batazashyirwa muri gereza kandi ko nta mande bazishyura.