Soma ibirimo

16 UKUBOZA 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye Yuriy Savelyev igifungo k’imyaka itandatu

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye Yuriy Savelyev igifungo k’imyaka itandatu

Ku itariki ya 16 Ukuboza 2020, urukiko rwo mu karere ka Leninskiy muri Novosibirsk rwakatiye umuvandimwe Yuriy Savelyev igifungo k’imyaka itandatu. Umuvandimwe wacu Yuriy akomeje gushikama no kugira ubutwari kuko yiyigisha ubuhanuzi bwo muri Bibiliya.

Mu ijambo Yuriy yavuze ubwo yari mu rukiko ku itariki ya 9 Ukuboza, yavuganye ubutwari maze atanga ubuhamya. Yabwiye abari aho bose ati: “Ubuhanuzi Yesu yavuze burimo burasohora no muri aka kanya. Ubwo buhanuzi buri muri Bibiliya, muri Mariko 13:9 hagira hati: ‘Ariko mwebweho mwirinde. Abantu bazabatanga babajyane mu nkiko, bazabakubitira mu masinagogi kandi bazabajyana imbere y’abatware n’abami babampora, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo.’”