Soma ibirimo

3 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye igifungo gisubitse umuvandimwe Artur Lokhvitskiy

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye igifungo gisubitse umuvandimwe Artur Lokhvitskiy

Ku itariki ya 2 Gashyantare 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi, rwahamije icyaha umuvandimwe ufite imyaka 35 witwa Artur Lokhvitskiy. Urukiko rwamukatiye igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’amezi atandatu, hiyongereyeho n’imyaka itatu azamara hari ibyo atemerewe gukora. Ntibizaba ngombwa ko Artur ajyanwa muri gereza.

Mu magambo yavugiye mu rukiko, Artur yaravuze ati: “Nishimiye kuba mbonye umwanya wo kugira icyo mvuga muri uru rubanza, uko biza kugenda kose. Nongeye kwibonera ko ibyo Yesu Kristo yavuze birimo bisohora. Muri Mariko igice cya 13 umurongo wa 9 n’uwa 10, Yesu yaravuze ati: Ariko mwebweho mwirinde. Abantu bazabatanga babajyane mu nkiko, . . . kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo. Nanone, ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirizwa mu mahanga yose.’ . . . Kumenya ibyo, bituma mbwira abandi ibirebana n’umugambi Imana ifite. Ni yo mpamvu ntewe ishema no kubibabwira ba Nyakubahwa.”