Soma ibirimo

Ruslan Alyev n’umugore we Kristina, bahagaze imbere y’urukiko ku itariki ya 17 Ukuboza 2020

17UKUBOZA 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye igifungo gisubitse umuvandimwe Ruslan Alyev

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye igifungo gisubitse umuvandimwe Ruslan Alyev

Hakubiyemo n’amagambo ya Alyev

Ku itariki ya 17 Ukuboza 2020, urukiko rw’akarere ka Leninskiy mu mugi wa Rostov-on-Don rwahamije icyaha umuvandimwe Ruslan Alyev kandi rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice. Si ngombwa ko ajya muri gereza.

Mu gihe Ruslan yari ategereje ko urubanza rusomwa yakomeje kurangwa n’“amahoro y’Imana” (Abafilipi 4:7). Yabwiye inshuti ze atuje ati: “Simpangayikishijwe cyane n’imyanzuro y’urukiko. Ibintu byose Imana yemeye ko biba iba izi impamvu kandi idufasha mu gihe gikwiriye. Nzakomeza gukorera Yehova aho nzaba ndi hose.” Ruslan azi ko abavandimwe na bashiki bacu bo ku isi hose bamusengera, kugira ngo yihangane akomeze kuba indahemuka, kandi avuga ko ibyo bimuhumuriza cyane.

Mu ijambo yavuze ku itariki ya 14 Ukuboza 2020, ari mu rukiko yavuganye ubutwari ati: “Hashize imyaka 2000 umusore w’imyaka 33 afashwe, acirwa urubanza ashinjwa kuba yigometse ku butegetsi. Icyakora icyo tuzi nuko yatotezwaga azira ubucuti yari afitanye n’Imana. Abatangaga ubuhamya baravuguruzanyaga mu byo bamuregaga kandi n’umushinjacyaha ntiyari afite ibimenyetso bifatika. Birengagije ibyo byose bamugerekaho icyaha. Uwo musore ni Yesu Kristo.

“None nange mfite imyaka 33, mpagaze imbere y’urukiko nshinjwa kwigomeka ku butegetsi no guhungabanya umutekano w’igihugu. . . . Ubwo rero nange natunguwe no kumva nshinjwa ko nigomeka ku butegetsi kandi nkahungabanya umutekano. Ibyo ndegwa nta shingiro bifite.”

Ruslan yahakanye ibindi birego avuga ko atabiba urwango rushingiye ku moko cyangwa ku madini. Yaravuze ati: “Bitewe n’impamvu zitandukanye, nabanye n’abantu b’imico itandukanye bo mu Burusiya, muri Azerubayijani no muri Ukraine. Abantu bo muri iyo mico yose ndabakunda kandi mbafata kimwe. . . . Zimwe mu nshuti zange ziri mu bihugu byo muri Afurika bikoresha Icyongereza, izindi zivuga Igishinwa. Navukiye muri Azerubayijani. Mwese muzi ukuntu hashize igihe Abanyazerubayijani n’Abanyarumeniya batavuga rumwe, ariko inshuti yange magara ni Umunyarumeniya, kandi yaransinyiye mu bukwe. Idini ryange ni ryo ryanyigishije ko ngomba gukunda abantu bo mu bihugu byose, amoko yose, amadini yose n’abari mu nzego z’imibereho itandukanye. . . . Rwose biratangaje kumva ko ndegwa kubiba amacakubiri ashingiye ku bwoko no ku ibara ry’uruhu.”

Kumenya ko abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakoresha uburyo babonye bagatanga ubuhamya igihe bari mu rukiko bidutera inkunga. Twizeye ko Yehova azakuza izo mbuto z’ukuri zibibwa mu gihe tuvuganira ukwizera kwacu imbere y’abategetsi.—Matayo 10:18.