Soma ibirimo

22 UKUBOZA 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye igifungo gisubitse umuvandimwe Semyon Baybak

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye igifungo gisubitse umuvandimwe Semyon Baybak

Ku itariki ya 21 Ukuboza 2020 urukiko rwo mu karere ka Leninskiy mu mugi wa Rostov-on-Don rwahamije icyaha umuvandimwe Semyon Baybak kandi rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka itatu n’igice. Ntazajya muri gereza.

Mu magambo ya nyuma Semyon aherutse kuvugira mu rukiko, yasubiyemo amagambo yavuzwe n’Umurusiya uzwi cyane uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, agira ati: “[Abahamya ba Yehova] baratotezwa ariko bahora bisekera.” Semyon yashimangiye ayo magambo agira ati: “Ibyo ni ukuri. Sinihebye cyangwa ngo mbe hari uwo mfitiye urwango.” Yasomye amagambo ari mu 2 Abakorinto 4:8, 9 ayiyerekezaho, ayerekeza no ku bandi Bahamya bo mu Burusiya agira ati: “Turabyigwa impande zose, ariko ntidutsikamiwe ku buryo tudashobora kwinyagambura; turashobewe ariko ntitwihebye rwose; turatotezwa ariko ntitwatereranywe; dukubitwa hasi ariko ntiturimburwa.”