Soma ibirimo

24 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye igifungo umuvandimwe Roman Baranovskiy na nyina ugeze mu za bukuru, Valentina Baranovskaya

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye igifungo umuvandimwe Roman Baranovskiy na nyina ugeze mu za bukuru, Valentina Baranovskaya

Ku itariki ya 24 Gashyantare 2021, urukiko rwo mu mugi wa Abakan muri Repuburika ya Khakassia rwakatiye umuvandimwe Roman Baranovskiy igifungo k’imyaka itandatu. Nanone urwo rukiko rwakatiye mushiki wacu Valentina Baranovskaya nyina wa Roman, igifungo k’imyaka ibiri. Ni ubwa mbere mushiki wacu wo mu Burusiya akatirwa gufungirwa muri gereza azira ukwizera kwe. Valentina azuzuza imyaka 70 muri Mata 2021 kandi muri Nyakanga 2020 yaturitse umutsi wo mu bwoko.

Nyuma yo gusoma umwanzuro w’urubanza uwo muvandimwe na mushiki wacu bahise bashyirwa muri kasho. Bazajuririra uwo mwanzuro.