Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Shcherbina

6 MATA 2021
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye umuvandimwe Aleksandr Shcherbina igifungo k’imyaka itatu

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye umuvandimwe Aleksandr Shcherbina igifungo k’imyaka itatu

AMAKURU MASHYA | Urukiko rw’Ubujurire rwagabanyije igifungo umuvandimwe Aleksandr Shcherbina yari yarakatiwe

Ku itariki ya 24 Kamena 2021, Urukiko rw’akarere ka Krasnodar rwongeye kwemeza ko umuvandimwe Aleksandr Shcherbina ahamwa n’icyaha ariko rumugabanyiriza igihano. Yari yarakatiwe igifungo k’imyaka itatu ariko urukiko rwayigabanyije iba ibiri.

Umwanzuro w’urukiko

Ku itariki ya 6 Mata 2021, urukiko rw’akarere ka Abinskiy mu ntara ya Krasnodar rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Shcherbina rumukatira igifungo k’imyaka itatu. Akiva mu rukiko yahise ajyanwa muri kasho. Aleksandr azajuririra uwo mwanzuro.

Icyo twamuvugaho

Aleksandr Shcherbina

  • Igihe yavukiye: 1976 (Kholmskaya mu ntara ya Krasnodar)

  • Ibimuranga: Yapfushije ababyeyi bombi. Ni umushoferi utwara imodoka nini. Ni umukanishi akaba n’umwubatsi

  • Akiri muto yakundaga gukina basiketi n’umupira w’amaguru. Ari mu kigero k’imyaka makumyabiri ni bwo yatangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Amaze kwiga uko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora, yahise yemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Yabatijwe mu mwaka wa 1999

Urubanza

Muri Mata no mu Kuboza mu mwaka wa 2020, abayobozi mu mu ntara ya Krasnodar basatse urugo rw’umuvandimwe Aleksandr Shcherbin. Kuri izo nshuro zombi, Aleksandr yahaswe ibibazo kandi Bibiliya ze n’ibikoresho bye bya eregitoronike birafatirwa.

Ku itariki ya 17 Werurwe 2021, ni bwo Aleksandr yatangiye gukurikiranwa n’Urukiko rw’Akarere ka Abinskiy. Urubanza rwa Aleksandr rwaciwe hutihuti nk’uko bijya bigenda ku zindi manza z’abavandimwe bacu.

Igihe Aleksandr yari mu rukiko yavuganye ubutwari agira ati: “Mu by’ukuri ndashijwa kuba nemera Imana kandi nkaba nkomeje kuba Umuhamya wa Yehova, bikaba bisobanura ko nshijwa kubahiriza uburenganzira mpabwa n’ingingo ya 28 yo mu Itegeko nshinga rya Leta y’u Burusiya. Imyizerere yange ishingiye kuri Bibiliya, ikaba inyuranye rwose n’icyo bita ubutagondwa.”

Dushimira Yehova kuba akomeje gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya, bakaduha urugero rwiza rwo kugaragaza ubutwari no kwizera. Nanone tuzi neza ko kuba bakomeza gukora “ibyo Imana ishaka” bihanganye bizatuma Yehova abaha imigisha myinshi.—Abaheburayo 10:36.