Soma ibirimo

Konstantin Bazhenov

28 UKWAKIRA 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ko Bazhenov afungurwa

Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ko Bazhenov afungurwa

Ku itariki ya 28 Ukwakira 2020, urukiko rwo mu mugi wa Dimitrovgrad mu ntara ya Ulyanovsk rwanze ko Umuhamya witwa Konstantin Bazhenov afungurwa, ngo igihe yari ashigaje gisimbuzwe amande. Icyakora ashobora kujurira mu gihe kitarenze iminsi icumi.

Muri Kamena 2018, igihe Bazhenov yafungwaga by’agateganyo yumvaga afite ubwoba. Icyakora, yatangiye kwandika mu ikaye imirongo yo muri Bibiliya yibukaga, maze yandika igera kuri 500. Amaherezo yaje kubona Bibiliya kandi mu mezi ane gusa yari arangije kuyisoma. Bazhenov yandikiraga abantu amabaruwa, akababwira ibitekerezo bitera inkunga yabaga yasomye muri Bibiliya. Nanone yakundaga kuririmba indirimbo z’Ubwami no gusenga Yehova amwinginga ngo amufashe.

Bazhenov yamaze amezi asaga 11 afunzwe by’agateganyo. Muri Nzeri 2019 bamaze kumuhamya icyaha kandi agakatirwa igifungo k’imyaka itatu n’igice, ntibyamubujije gukomeza gahunda ze zo gusenga Yehova. Bazhenov ashimira Yehova ko yashoboye guterana Urwibutso ari muri gereza. Ubucuti Bazhenov afitanye na Yehova ni bwo bwamufashije kwihanganira ibitotezo yahuye na byo afite ibyishimo. Dukomeje gusenga dusabira umuvandimwe wacu Bazhenov.